skol
fortebet

Cameroun yitwaye neza mu gikombe cy’isi cya 1990 igiye guhabwa amazu imaze imyaka 30 itegereje

Yanditswe: Friday 07, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Cameroun yamamaye cyane mu gikombe cy’isi mu 1990 mu Butaliyani nibwo igiye guhabwa inzu abayigize bemerewe na Perezida Paul Biya mu myaka 30 ishize.

Sponsored Ad

Batatu mu bari bagize iyo kipe; Louis Paul Mfede, Benjamin Massing na kapiteni wabo Stephen Tataw, bo bamaze gupfa.

Iyi kipe yarimo abakinnyi bamamaye nka Roger Milla, Jules Onana, Emmanuel Kundé, Cyrille Makanaky cyangwa Thomas N’Kono, yageze muri kimwe cya kane cy’iyo mikino aho yasezerewe n’Ubwongereza.

Muri kimwe cy’umunani yari yabashije gusezerera Colombia, ndetse ikaba yari yazamutse mu matsinda ari iya mbere mu itsinda B ryarimo na Argentine ya Diego Maradona.

Uku gutegereza ibihembo imyaka myinshi ngo kwatewe n’uko leta yahawe urutonde rw’abantu 44, aho kuba 22 bari bagize ikipe, abategetsi bakavuga ko batari gushobora kubona inzu 44.

Ishyirahamwe ry’abahoze bagize ikipe ya ’les lions indomptables’ riyobowe na Bertin Ebwelle, ryibukije ibyo bihembo mu rwandiko ryandikiye perezida.

Izi nzu bagiye guhabwa ziherereye mu murwa mukuru Yaoundé, mu murwa w’ubucuruzi Douala no mu mujyi uri ku nyanja wa Limbe.

Roger Milla, w’imyaka 67, umwe mu bakuze bari bayigize, yashimye Perezida Paul Biya kwibuka amasezerano yabahaye.

BBC

Ibitekerezo

  • Rwoseee ,aba bahungu bakoze iyo bwabaga kuko bahesheje Afrika ibyishimo,ndetse niyo abazungu batabagendaho baba barageze final

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa