skol
fortebet

Carlo Ancelotti yirukanwe ku kazi nyuma y’amasaha make afashije Napoli kunyagira Genk

Yanditswe: Wednesday 11, Dec 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’umunyabigwi I Burayi,Carlo Ancelotti yirukanwe ku kazi nyuma y’amasaha make cyane anyagiye ikipe ya Genk ibitego 4-0 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda E rya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Carlo Ancelotti wari umaze iminsi atitwara neza muri Napoli yahamagawe n’umuherwe wayo Aurelio De Laurentiis amubwira ko yubikiwe imbehe nyamara yari amaze kuyigeza mu mikino ya 1/16 cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Amakuru avuga umutoza Abcelotti yaba yarashwanye n’uyu Aurelio De Laurentiis ariyo mpamvu nawe yamwihimuyeho aramwirukana.

Mu minsi ishize, Aurelio De Laurentiis yashwanye na benshi mu bakinnyi ba Napoli bituma umusaruro uba mubi cyane ndetse bamwe mu bafana b’iyi kipe bavuga ko bazibasira abakinnyi.Nyuma y’iyi mvugo y’abafana,abagore b’abakinnyi bahise batangira guhunga kubera ubwoba.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri Napoli yasohoye itangazo rigira riti “Napoli yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umutoza w’ikipe ya mbere Bwana Carlo Ancelotti.Raporo y’ubushuti,kubahana hagati mu ikipe ndetse n’umubano wa Ancelotti na perezida Aurelio De Laurentiis biracyari byiza.”

Amakuru aravuga ko Ancelotti arasimbuzwa uwahoze ari umukinnyi we muri AC Milan Gennaro Gattuso.

Ancelotti n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru ariyo mpamvu amakipe arimo Arsenal n’izindi zidafite abatoza,zishobora kumuha akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa