skol
fortebet

Cassa Mbungo yagizwe umutoza mukuru wa Bandari FC yo muri Kenya

Yanditswe: Friday 01, Jan 2021

Sponsored Ad

Uwari umutoza wa Gasogi United, Cassa Mbungo André yayiteye umugongo yongera gusubira muri Kenya gutoza Bandari FC yo mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kuvayo nabi yambuwe na AFC Leopards.

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga 2020,nibwo Mbungo Cassa yagizwe umutoza mukuru wa Gasogi United,na Alain Kirasa amubera umutoza wungirije mu gihe cy’umwaka 1.

Icyakora,aba bombi bamaze amezi 5 gusa muri Gasogi United kukoMbungo azerekanwa ku wa Gatandatu muri Bandari nyuma yo gusinya.

Cassa Mbungo yatozaga ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ndetse afitiwe icyizere n’ubuyobozi n’abafana,gusa yaje gusezera ku kazi kubera kudahembwa amezi 5.

Cassa Mbungo yagiye muri Kenya muri Gashyantare 2019,afasha AFC Leopards gusoza neza muri shampiyona,yongerewe amasezerano y’imyaka 3 atabashije kurangiza kuko ubukene bwa AFC Leopards bwatumye yegura.

Ubukene bwa AFC Leopards bwaturutse ku guhagarikwa kwa kompanyi icuruza imikino y’amahirwe SPORTPESA yahagaritswe na Leta bituma nayo ihagarika burundu amasezerano yari ifitanye n’amakipe menshi yo muri iki gihugu.

Kugenda kwa Sportpesa,kugururiye amarembo ubukene bukabije mu makipe menshi yo muri Kenya,bituma menshi atakaza abakinnyi bayo andi yirukanwa mu cyiciro cya mbere kubera kunanirwa kugera ku bibuga.

Kuwa 29 Gashyantare 2020,Casa Mbungo yagizwe umutoza mukuruwa Rayon Sports, nyuma y’igihe kinini idafite umutoza mukuru usimbura umunya Mexico Javier Martinez Espinoza yirukanye mu Ukuboza 2019.

Casa Mbungo yagaragaje ko ari umutoza ukomeye ubwo yari mu gihugu cya Kenya ariyo mpamvu Bandari FC yamuhaye akazi.

Casa Mbungo André yatoje amakipe menshi mu Rwanda: Yamenyekanye ari mu ikipe y’abato ya APR FC hagati ya 1998 na 2000 mbere yo gutoza Rwandatel. Yatoje kandi AS Kigali kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2007.

Mu 2007 kugeza mu 2008 Mbungo yatozaga Kiyovu Sports (yanatoje 2017-2019). Mu 2009 kugeza 2011 yatozaga SEC Academy, mu mwaka wa 2011 kugera 2014 yatozaga As Kigali ayihesha n’igikombe cy’amahoro.

Hagati ya 2015 na 2017 yagarutse muri Police FC yanyuzemo mbere yo kujya muri SEC, na yo ayihesha igikombe cy’Amahoro n’irushanwa ry’Agaciro mu gihe mbere yo gusubira muri Kiyovu Sports mu 2017, yatoje kandi Sunrise FC na Gasogi United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa