skol
fortebet

Chelsea FC niyo yashoye amafaranga menshi mu bikorwa by’urukundo kurusha izindi kipe mu Bwongereza [URUTONDE]

Yanditswe: Friday 13, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Chelsea FC,niyo yahize izindi mu kwita ku batishoboye no gutera inkunga ibikorwa by’urukundo bitandukanye hirya no hino ku isi,cyane ko yashoye akayabo ka miliyoni 7.5 z’amapawundi mu bikorwa bitandukanye.

Sponsored Ad

Chelsea y’umuherwe Roman Abramovich,yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yagiye isura abarwayi hirya no hino ku isi ikabaha ibikoresho bitandukanye ndetse ikabarihira n’ibitaro.

Komisiyo ishinzwe ibikorwa by’urukundo niyo yashyize hanze uru rutonde rwatangajwe n’ikinyamakuru Footy.com nyuma yo gukusanya amafaranga yatanzwe na buri kipe.

Amakipe 6 yo mu cyiciro cya kabiri ari kuri uru rutonde rw’aya makipe 20 yiyongeraho andi 2 yo mu cya 3 nka Portsmouth na Sunderland mu gihe Arsenal iri mu makipe akomeye itarugaragaraho.Uru rutonde rwakozwe hagati ya 2018 na 2019.

Ikipe ya Chelsea yashinze umuryango yiyitiriye [ Chelsea Foundation] mu mwaka wa 2010 ugamije kurihira abana amashuli,kwita ku barwayi,gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye n’ibindi.

Abafana benshi bo mu Bwongereza bishimiye ko amakipe yabo yagaragaye kuri uru rutonde rwo gukora ibikorwa by’urukundo mu butumwa bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga.



Amakipe 20 yashoye amafaranga menshi kurusha ayandi mu bikorwa by’urukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa