skol
fortebet

Chelsea FC yahaye abafana bayo baba mu Rwanda ibikoresho bitandukanye [IKIGANIRO N’UMUYOBOZI WABO]

Yanditswe: Saturday 01, May 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu ubuyobozi bw’abafana ba Chelsea FC mu Rwanda bwamuritse ibikoresho bitandukanye bahawe n’iyi kipe yo mubwongereza murwego rwo kwereka abafana bayo baba mu Rwanda ko ibazirikana ko kandi ibafata nk’inkingi zamwamba mu bafana b’imena ifite ku mugabane wa Africa.

Sponsored Ad

Chelsea n’ikipe y’ubukombe kumugabane w’iburayi kuko imaze imyaka 117 yabonye izuba mu mwakwa wa 1904.

Mu Rwanda Chelsea FC ihafite abafana ibihumbi birenga 21 biyandikishije.Mu burengerazuba haba abafana barenga ibihumbi 3.500 mu karere ka Rusizi Chelsea ihafite abafana barenga 400 umujyi wa Kigali niwo urimo abafana benshi ba Chelsea.

Abafana ba Chelesa mu Rwanda bagiye kurutonde rwa Fan Club zemewe za Chelsea mu Ukwakira 2019.

Ikiganiro Kihariye Kalisa Fidele umuyobozi w’abafana ba Chelsea mu Rwanda yahaye Umuryango

Umuryango: Murakoze guha ikiganiro cy’ihariye Ikinyamakuru Umuryango.

Kalisa Fidele: Murakoze namwe kutwakira mu kiganiro cyanyu mwageneye Sports muri rusange.

Umuryango: Wageze mu buyobozi wa Chelsea ryari?

Kalisa Fidele: Eeee Ko ari kera ra gusa nageze mubuyobozi by’iyi kipe muri 2009

Umuryango: Niki ikipe ya Chelsea FC yageneye abafana bayo baba mu Rwanda?. Mara amatsiko abakunzi bayo ba hano imbere mu gihugu.

Kalisa Fidele: Yes Chelsea yohereje ibintu byinshi bitandukanye ariko mubyo yazanye hari amakarita azajya aranga abanyamuryango ba Chelsea bemewe mu Rwanda harimo n’imyambaro ya Chelsea gusa iyi karita ntabwo izagurishwa tuzayiha umunyamuryango wa Chelsea wemewe wujuje ibisabwa kuko abakunda Chelsea mu Rwanda bose siko tubafute nk’abanyamurwango kuko kwemerwa nk’umufana bifite inzira bicamo.

Umuryango: Kuki Ikipe ya Chelsea yahisemo kugenera abafana bayo bo mu Rwanda izi mpano hakurikijwe iki?

Kalisa Fidele: OOhhh Bareba ibintu byinshi bitandukanye harimo ibikorwa mukorera imbere mu gihugu cyane cyane ibikorwa bifatika muba mukora nka Fan Club.

Umuryango: Abafana ba Chelsea mu karere ka Africa y’ibirasirazuba mwaza ku mwanya wa kangahe?

Kalisa Fidele: Iyi kipe irakomeye cyane bitewe n’ibigwi ifite ku mugabane w’iburayi gusa umbajije ikibazo ntari niteguye ko umbaza ariko nkuko wari ubimbajije muri EAC mu Rwanda abafana ba Chelsea baza nko ku mwanya wa kabiri ariko nta bushakashatsi bwimitse burakorwa.Uduhaye umukoro wo kubitekerezaho ubutaha tuzabikurkirana neza tuzakubwira ariko umwanya wa kabiri ntitwajya munsi yawo

Umuryango: Mufite abafana bangahe mu Rwanda?

Kalisa Fidele: Dufite abafana barenga ibihumbi 21 mugihugu hose mumujyi wa Kigali niho dufite abafana benshi kurusha ahandi mu intara y’uburengerazuba hari abafana barenga ibihumbi 3,500 mu karere ka Rusizi twahabaruye abafana biyandikishije bemewe barenga 400.

Umuryango:Impano ikipe ya Chelsea yageneye abafana bayo baba mu Rwanda bisobanuye iki kuri Fan Club yo mu Rwanda?

Kalisa Fidele: Murakoze cyane twe iyi mpano twagenewe na Chelsea byatweretse ikizere ikipe ya Chelsea ifitiye abafana bayo baba hano mu Rwanda binaduha ikizere no kongera ibikorwa dukora nka Fan Club.

Umuryango: Ibikorwa mukora nka Fan Club ya Chelsea mu Rwanda ni ibihe ko wakomeje kuvuga ko yabageneye impano nka Fan Club ishingiye kubikorwa mukora?

Kalisa Fidele: Yeah Dukora ibikorwa byinshi bitandukanye ariko ibikorwa twakoze byagendeweho duhabwa izi mpano n’amakarita ya Ikipe harimo ibikorwa byo
gufasha abatishoboye dukora mu bihe bitandukanye no guhuriza hamwe abafana ba Chelsea gusa ibyo twakoraga byinshi byabaye bihagaze kubera icyorezo cya Covid-19

Umuryango: Hari abafana batanu ba Chelsea rurangiranwa Didier Drogba wakiniye Chelea ubwo yari mu Rwanda yabemereye kuzareba umukino wa Chelsea byarangiye gute?

Kalisa Fidele: Murakoze, ubwo Didier Drogba yazaga mu Rwanda koko hari abafana batanu yemereye amatike yo kureba umukino wa Chelsea ariko murabizi ko Covid-19 yahise ibivanga ariko n’ubundi iyo gahunda iracyahari Covid-19 nigabanya umuvuduko abo bafana bazareba uwo mukino ntakabuza.

Umuryango: Bwana Fidele Kalisa urakoze ku kiganiro kiza ugiranye na Umuryango

Kalisa Fidele: Murakoze namwe

Chelsea muri uyu mwaka iri kumwanya wa kane imaze imyaka 117 ibayeho nka ikipe iba mu murwa mukuru w’ubwongereza London niho yakirira imikino yayo ku kibuga Stamford Bridge kijyamo abafana ibihumbi 40,834.



Umuyobozi w’abafana ba Chelsea,Kalisa Fidele

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMURYANGO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa