skol
fortebet

Chelsea FC yamaze kubona myugariro ufite ubunararibonye

Yanditswe: Monday 24, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yagize ikibazo gikomeye mu bwugarizi mu mwaka w’imikino ushize,yamaze kumvikana na myugariro ukomeye wa PSG wari na kapiteni wayo Thiago Silva kugira ngo ayikinire umwaka umwe.

Sponsored Ad

Uyu myugariro w’imyaka 35 yamaze gusoza amasezerano ye mu ikipe ya PSG ariyo mpamvu Chelsea yamaze kumwegera kugira ngo ayikinire muri 2020/2021.

Ikinyamakuru Dailymail cyavuze ko Thiago Silva arasinya amasezerano y’umwaka umwe muri iki cyumweru kugira ngo yiyongere ku bandi ba myugariro Chelsea ifite.

Impande zombi ziri kumvikana kuri aya masezerano y’umwaka umwe nubwo hari amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza mu Butaliyani.

Amasezerano ya Silva muri PSG yarangiye nimugoroba nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich igitego 1-0,ntiyabasha guterura igikombe cya nyuma muri iyi kipe yari amazemo imyaka 8.

Frank Lampard arashaka kongera ubwugarizi nyuma y’aho umwaka ushize yinjijwe ibitego 79 mu marushanwa yose yakinnye mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu myugariro yitezweho kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Chelsea nubwo mu kwezi gutaha azuzuza imyaka 36.

Uyu myugariro yavuze ko yifuza gukina nibura indi myaka 3 cyangwa 4 ubwo yasezeraga kuri PSG yatwayemo Ligue 1 irindwi mu 8 yahataniye.

Yagize ati “N’umukino wanjye wa nyuma mu ikipe ya PSG.Ndababaye.Ndasaba imbabazi abafana.Ndashimira abafana kubera urukundo banyeretse.Nzagaruka I Paris no muri iyi kipe nkunda nje mu kandi kazi.Ndashaka gukina umupira indi myaka 3 cyangwa 4 ndetse no gukina igikombe cy’isi muri Qatar.”


Thiago Silva agiye kwerekeza muri Chelsea FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa