skol
Kigali
startimes

Chelsea yasinyishije rutahizamu Timo Werner wari mu bayoboye mu Budage…Isigaje abandi 2 bakomeye

Imyidagaduro   Yanditswe na: 18 June 2020 Yasuwe: 4082

Ikipe ya Chelsea yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Timo Werner ku mugaragaro itanze akayabo ka miliyoni 53 z’amapawundi ndetse uyu musore yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima.


Uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego 26 muri Bundesliga yavuzwe muri Chelsea mu minsi ishize ariko kuri uyu wa Kane iyi kipe ikomeye mu Bwongereza yamaze gutangaza ko yamusinyishije amasezerano y’imyaka 5 imukuye mu nzara za Liverpool nayo yamwifuzaga.

Uyu musore usigaje imikino 2 muri RB Leipzig yahawe akayabo k’ibihumbi 175 by’amapawundi nk’umushahara we ku cyumweru ndetse biravugwa ko yateye umugongo iyi kipe ye atazayikinira muri ¼ cya UEFA Champions League.

Werner w’imyaka 24 akimara gusinyira Chelsea yagize ati “Nishimiye gusinyira ikipe ya Chelsea,ni iby’agaciro kwerekeza mu ikipe ikomeye.Ndashaka gushimira ikipe ya RB Leipzig,abafana,kubera iyi myaka 4 myiza tumaranye.Muzahora mu mutima wanjye.

Ntegerezanyije amatsiko umwaka w’imikino utaha,gukinana na bagenzi banjye bashya,umutoza wanjye mushya ndetse n’abafana.Twese hamwe dufite ejo hazaza heza.”

Umuyobozi wa Chelsea, Marina Granovskaia,yagize ati “Twishimiye ko Timo Werner yahisemo gukinira Chelsea.N’umukinnyi wari umaze kubaka izina I Burayi.N’ umukinnyi ukiri muto umaze kwigaragaza cyane “

Uyu rutahizamu azagera muri Chelsea kuwa 01 Nyakanga 2020,ndetse ntabwo azagaragara mu mikino ya UEFA Champions League ikipe ye ikirimo.

Uyu rutahizamu asigaje gukinira RB Leipzig imikino 2 irimo uwa Borussia Dortmund kuwa Gatandatu ndetse n’uwa nyuma bazakina na Augsburg.

Mu myaka 4 amaze akinira Leipzig,Werner yakinnye imikino 157 atsinda ibitego 93 anatanga imipira 40 yavuyemo ibitego.Mu mikino 29 amaze guhamagarwamo mu ikipe y’igihugu y’Ubudage yatsinze ibitego 11.

Chelsea yasinyishije Hakim Ziyech iri hafi kugura kandi Kai Havertz na Ben Chilwell mu minsi mike.




Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abatuye mu mujyi wa Kigali bemerewe gukora Siporo ariko batarenze umudugudu...

Mu ijoro ryakeye nibwo hatangajwe ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye...
19 January 2021 Yasuwe: 3047 0

Lionel Messi ari mu mazi abira kubera ukuboko yakubise umukinnyi wa...

Kapiteni wa FC Barcelona akaba n’umunyabigwi wayo Lionel Messi ari mu mazi...
19 January 2021 Yasuwe: 4693 0

Uburanga bw’ikizungerezi cyatumye rutahizamu wa Real Madrid yanga kuguma mu...

Rutahizamu wa Real Madrid,Luka Jovic,yakoze amahano mu mwaka ushize ubwo...
19 January 2021 Yasuwe: 4975 0

Real Madrid yasinyishije umukinnyi wa mbere uzayikinira mu mwaka w’imikino...

Ikipe ya Real Madrid yatangiye gutegura umwaka w’imikino utaha nyuma yo...
19 January 2021 Yasuwe: 4203 0

Amavubi yanganyije na Uganda mu mukino yigaragajemo cyane

Ikipe y’igihugu “Amavubi” yaruhije bigaragara ikipe ya Uganda ariko ntiyabasha...
18 January 2021 Yasuwe: 4231 1

Aubameyang yahaye impano Lacazette yakoze benshi ku mutima

Kapiteni wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang yakoze benshi ku mutima...
18 January 2021 Yasuwe: 5678 0