skol
fortebet

Chelsea yongereye imbaraga mu bwugarizi isinyisha Thiago Silva wakinaga muri PSG

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha myugariro w’umunya Brazil wakiniraga ikipe ya PSG witwa Thiago Silva uje kuyifasha kongera imbaraga mu bwugarizi bwayo bwitwaye nabi mu mwaka w’imikino ushize.

Sponsored Ad

Uyu myugariro w’imyaka 35 yarangije amasezerano ye mu ikipe ya PSG nyuma y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League batsinzwemo na Bayern Munich igitego 1-0,hanyuma Chelsea ihita imwegera kugira ngo ayikinire muri 2020/2021.

Thiago Silva yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwaho amezi 12 aramutse yitwaye neza.

Nyuma yo gusinyisha Timo Werner kuri miliyoni £53 z’amapawundi, Hakim Ziyech (£38m), Ben Chilwell (£50m) na Malang Sarr ku buntu,yahise yongeramo uyu myugariro kugira ngo afatanye na Christensen,Zouma na Rudiger mu bwugarizi.

Thiago yakoreye ikizamini cy’ubuzima kuwa Kane I Milan,akaba yerekanwe kuri uyu munsi ndetse biravugwa ko ashobora kugirwa kapiteni w’iyi kipe.

Chelsea yabwiye urubuga rwa Chelsea ati “Nishimiye kwinjira muri Chelsea.Nejejwe no kuzaba ndi mu ikipe ya Frank Lampard y’umwaka utaha kandi ndi hano gushaka ibikombe.Tubonane vuba bafana ba Chelsea,niteguye gukinira I Stamford Bridge vuba.”

Umuyobozi wa Chelsea, Marina Granovskaia yagize ati “Twishimiye kuba twongeye mu ikipe yacu umukinnyi nka Thiago Silva ufite ubunararibonye ku rwego rw’isi.Yakinnye ku rwego rwo hejuru imyaka myinshi,ntidushidikanya ko ubunararibonye n’ubuhanga bwe izuzuzanya n’abakinnyi bafite impano dufite hano.”

Frank Lampard yongereye imbaraga mu bwugarizi nyuma y’aho yinjijwe ibitego 79 mu marushanwa yose yakinnye mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu myugariro yitezweho kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Chelsea nubwo mu kwezi gutaha azuzuza imyaka 36.

Uyu myugariro yavuze ko yifuza gukina nibura indi myaka 3 cyangwa 4 ubwo yasezeraga kuri PSG.Yatwayemo Ligue 1 irindwi mu 8 yahataniye.

Mu mikino 315 Thiago Silva yakiniye PSG muri iyi myaka 8 yayikiniye,yatwaye ibikombe 23.

Umukinnyi Chelsea ikurikizaho gusinyisha n’Umudage Kai Havertz ukinira ikipe ya Bayer Leverkusen cyane ko iyi kipe yo mu Bwongereza yemeye gutanga miliyoni 71 muri 90 z’amapawundi yasabwaga,andi ikazayatanga bitewe n’uko umukinnyi azitwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa