skol
fortebet

Chris Smalling wamenyekanye muri Manchester United yatewe n’abajura bamwiba bafatiyeho umugore we imbunda

Yanditswe: Saturday 17, Apr 2021

Sponsored Ad

Myugariro wa AS Roma ariko wamenyekanye mu ikipe ya Manchester United yahuye n’uruva gusenya ubwo abajura binjiraga mu rugo rwe bafatiraho imbunda umugore we barangije bamwambura imikufi n’amasaha afite agaciro k’ibihumbi 100 by’amapawundi.

Sponsored Ad

Chris Smalling w’imyaka 31 n’umugore we Sam Cooke w’imyaka 35 bakanguwe mu masaha y’urukerera n’abajura 3 bahise bafatira imbunda ku mugore we barangije baramwiba karahava.

Polisi yavuze ko aba bajura binjiye bamenye idirishya ndetse ngo baba bahemukiye imbwa zirinda urugo.

Nyina wa Smalling,mushiki we n’umuhungu w’imyaka 2 nabo bari muri uru rugo I Roma ubwo aba bajura bateraga.

Ibi bisambo byahise bitegeka Smalling gufungura safe yabikagamo imikufi barangije bahita bafata iyi mikufi n’amasaha n’amayero 300 bariruka.

Madamu Sam yahise yatsa intabaza [alarm] abapolisi bahita baza ariko basanga aba bajura bari bafite imodoka bamaze kugenda ariko abashinzwe gushaka ibimenyetso.

Myugariro Smalling afite imvune ariyo mpamvu atari gukina muri iyi minsi,ariko aherutse kureba umukino wa AS Roma yanganyije na Ajax ihita ikatisha itike ya ½ cya Europa League izahanganamo na Manchester United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa