skol
fortebet

Covid-19:Paul Pogba yogoshe umusatsi we wose

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

- Paul Pogba yagiye kogosha mugihe yagumye murugo kubera ikibazo cya coronavirus
- Pogba yerekeje ku mbuga nkoranyambaga yereka abakunzi be inyogosho ye n shya

Sponsored Ad

Umukinnyi w’icyamamare muri Manchester United, Paul Pogba, yogoshe imisatsi yose mu gihe yagumye mu rugo mu bwigunge mu gihe urugamba rwo kurwanya coronavirus yica rukomeje ku isi hose.

Mugenzi wa Pogba, Anthony Martial niwe mukinnyi wa mbere wa Manchester United wagaragaje isura ye nshya y’umutwe mbere yuko abandi bakinnyi baterana amagambo.

Umufaransa Pogba azwi cyane guhindura inyogosho kuva mohawks swanky aho yari afite inyogosho yamabara aho avuga ko guhindura inyogosho aribyo bimufasha kwitwara neza mu kibuga. Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Juventus yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo yereke abakunzi be bose n’abamukurikira imisatsi ye mishya bitungura benshi.

Pogba yasobanuye kandi ko ari gukina umupira n’umana muto aho ari iwabo mu rugo. "Uyu ni Paul Pogba. Ndi kuri Arena ya PP. Aha niho mara igihe kinini mu rugo aho nishyize mu kato. Ndi kumwe n’umwana muto, dukina umupira, ndamunyerera kugeza igihe azagera agakura kandi agakora nk’ibyo nkora! ". Mbere yuko shampiyona y’icyiciro cya mbere ihagarikwa, Pogba yari mu nzira yo gusubira muri Manchester United nyuma y’imvune yagize mu UKuboza 2019.

Paul Pogba yogoshe umusatsi we wose

Pogba yizeye ko Shampiyona izakomeza vuba bishoboka niba ntagihindutse kugirango abone amahirwe yo gukinana na Bruno mu ikipe hagati y’ikipe ya Manchester United. Kuri ubu Solskjaer n’abasore be bari ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa Premier League n’amanota 45 nyuma y’imikino 29 bamaze gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa