skol
fortebet

Cristiano Ronaldo agiye kuba umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru ku isi utunze miliyari y’amadolari

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus ari hafi gukora agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku isi mu mupira w’amaguru utunze akayabo ka miliyari y’amadolari aturutse mu mishahara ye,ubucuruzi no kwamamaza.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo w’imyaka 35 aravugwaho kubura amafaranga make cyane kugira ngo abe yujuje miliyari y’amadolari bitumen aba umukinnyi wa 3 mu mikino yose utunze aka kayabo ndetse azaba abaye umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru ubigezeho.

Nyuma ya Floyd Mayweather wahoze akina iteramakofe na Tiger Woods ukina Golf batunze miliyari,Cristiano Ronaldo nawe ari hafi kugera ikirenge mu cyabo nkuko ikinyamakuru Forbes kizobereye mu gukora intoned z’ibyamamare n’akayabo binjiza kibitangaza.

Forbes yavuze ko mu mwaka ushize wa 2019,Cristiano Ronaldo yinjije akayabo ka miliyoni 89 z’amapawundi zirimo 35 z’amapawundi yakuye mu mishahara andi yose yavuye mu bucuruzi bwe,mu kwamamaza n’uduhimbazamusyi.

Ronaldo yinjije miliyoni 35 z’amapawundi yakuye mu gukorana na Nike,gucuruza imyenda ye y’imbere,amahoteli ye menshi amwinjiriza n’andi matangazo yo kwamamaza yagiye akora mu bigo bitandukanye hirya no hino.

Igitangaje kurusha ibindi nuko uyu munya Portugal agiye kuzuza miliyari y’amadolari kandi ari umu kinnyi wa 3 uhembwa amafaranga menshi nyuma ya Lionel Messi na Neymar gusa abarusha kwinjiza akayabo hanze y’ikibuga.

Ronaldo aherutse kugabanya umushahara we muri Juventus kugira ngo ayifashe kwiyubaka kubera ibihe bibi bya Coronavirus byahungabanyije ubukungu ku isi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka,Cristiano Ronaldo yabaye umuntu wa mbere wujuje miliyoni 200 z’abamukurikira kuri Instagram,yigaranzuye Ariana Grande,Dwayne Johnson na Selena Gomez bamukurikiye.

Ibigo bitandukanye bihemba Cristiano Ronaldo arenga ibihumbi 750,000 USD (£570,000) kuri buri kintu ashyize kuri Instagram mu gihe Neymar Jr na Messi bamukurikiye bahabwa $600,000 (£457,000) na $500,000 (£381,000).





Cristiano Ronaldo mu nzira yo kuzuza miliyari y’amadolari

Ibitekerezo

  • I like cr7

    Uyu mugabo afite ama Hotels 4,indege,imodoka zitabarika,etc....Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    HITIMANA ubwo c uhise umwanga ku buryo bungana utyo we se kubera iyo mpamvu bimuvana mu ba yesu, batazazuka ku munsi wi imperuka ni byiza ibintu agezeho nta ni inzira mbi yabinyujijemo nawe ahubwo wagakwiriye kuba uri kwibaza impamvu utabikora kuko Imana ikinda abakozi bashyira imbaraga zabo mu mirimo bakora kuko na biriya CR7 agezeho biri mu bihembo byi Imana rero paradise sicyo kintu kiza Imana yaremye cyonyine kuburyo ibindi wabigira ubusa kdi bingana kuriya

    Gutyo ni kugira ngo uhagarare ku mahirwe macye wagize yo kubigeraho noneho utegereze iyo paradizo gusa nayo utazi igihe uzayibonera naho iri neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa