skol
fortebet

Cristiano Ronaldo ari gushakisha bikomeye abakobwa bamuhaye umugati ashonje cyane kugira ngo abiture

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus,ari gushaka bikomeye abakobwa batatu barimo umwe yibuka witwa Edna bamuhaye umugati ashonje cyane mu mujyi wa Lisbon afite imyaka 11 kugira ngo abagirire neza.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu w’imyaka 34 ukinira Juventus yabwiye ITV ko ubwo yari afite imyaka 11 ari mu mujyi wa Lisbon we na bagenzi be bakinanaga mu ikipe y’abana ya Sporting CP, bakubiswe n’inzara bajya gukomanga kuri restora yari hafi y’ikibuga basaba imigati [burgers] yasigaye,umukobwa witwa Edna na bagenzi be baramugaburira none ubu yarababuze ngo abagirire neza.

Yagize ati “Nkiri umwana mfite imyaka 11 cyangwa 12 nta mafaranga twari dufite.Twabaga hamwe nk’abakinnyi mu mujyi wa Lisbon.Nahuraga n’umuryango wanjye I madeira nyuma y’amezi 3 byari bigoye.Byari bigoye kubaho nta muryango.

Umunsi umwe ari nijoro hagati ya saa yine n’igice na saa tanu,twarashonje.Twari duturanye na resitora [McDonald’s restaurant] hafi ya stade aho twari dutuye.Twakundaga guca ku muryango w’inyuma wayo tugakomanga tuti “Nta migati [burgers] yasigaye?”.

Edna n’abandi bakobwa babiri bari batangaje cyane.Ntabwo ndongera kubabona kubera ko iyo resitora yarafunze.Navuganye n’abantu bo muri Portugal ngo banshakire abo bakobwa barababuze.

Ndatekereza ko nibura iki kiganiro kiragera kure nkazabona aba bakobwa.Nzishima cyane nimbabona kuko ndashaka kubatumira I Turin cyangwa I Lisbon kugira ngo dusangire.

Ndashaka kubona aba bakobwa nanjye mbiture ineza bangiriye kuko icyo gihe narishimye cyane.Ntabwo nzibagirwa icyo gihe.”

Ibi Cristiano Ronaldo yabitangarije mu kiganiro kirekire yagiranye na Piers Morgan ukorera ITV ndetse yasabye ubufasha ngo uzi Edna na bagenzi be azababwire ko abashaka.


Cristiano yarangishije Edna na bagenzi be ngo abiture ineza bamugiriye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa