skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yaciye amarenga y’akazi azakora nyuma yo guhagarika umupira

Yanditswe: Saturday 04, May 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yatangaje ko atigeze na rimwe avuga ko atazinjira mu kazi ko gutoza umupira w’amaguru nkuko byagiye bivugwa n’ibinyamakuru bitandukanye.

Sponsored Ad

Ronaldo waraye atsinze igitego cya 100 n’umutwe mu mukino Juventus yanganyijemo na Torino igitego 1-1,yabwiye ikinyamakuru ICON magazine ko nyuma yo guhagarika umupira ashobora kuzerekeza mu mwuga w’ubutoza nk’abandi bose nubwo byavugwaga ko ashobora kwiyegurira ubucuruzi.

Yagize ati “Sinigeze mvuga ko ntazabikora.Ugomba kwicisha bugufi ukamenya ko utazi ibintu byose.Iyo uri umuhanga ubona utuntu duto tugufasha kuba umukinnyi mwiza.”

Ronaldo w’imyaka 34 yavuze ko buri mwaka ahorana igitutu cyo kuba ari umukinnyi mwiza ku isi ariyo mpamvu akora cyane kugira ngo atware ibikombe.

Ronaldo yavuze ko abafana ba Real Madrid bahora bamwandikira bamusaba ko yazagaruka mu ikipe yabo yavuyemo igasubira inyuma.

Ronaldo yananiwe gukora agahigo ko gutwara igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 4 yikurikiranya nyuma y’aho Juventus isezerewe na Ajax muri ¼ gusa yavuze ko yamaze kumenyera ubuzima bwo muri iyi kipe.

Ibitekerezo

  • Nemera RONALDO nk’umuntu uzi umupira.Ariko icyo mugayaho,nuko kimwe n’abandi ba Stars,akunda abagore cyane.Birababaje kubona abantu bakomeye muli iyi si,cyanecyane abafite amafaranga menshi,aribo bakunda kwishimisha bakora ibyo Imana itubuza.Ni bake cyane batajya mu busambanyi.Babiterwa nuko batemera ibyo Bible ivuga.Nyamara nkuko Yesaya 48:18 havuga,Imana yaduhaye amategeko dusanga muli Bible ku nyungu zacu.Icyaha cyose kigira ingaruka mbi.Urugero,Ronaldo ahora ashwana n’abakobwa yasambanyije,bamurega mu nkiko.SIDA iterwa n’ubusambanyi,imaze guhitana abantu barenga 35 millions.Urundi rugero,Imana itubuza kurwana ikadusaba gukundana.Kubera ko abantu banga kumvira iryo tegeko,intambara zabaye zose zahitanye abantu barenga 1 billion/milliard.Ikirenze ibyo,Bible ivuga ko Imana izima paradizo abanyabyaha.
    Iyo bapfuye biba birangiye nta kuzuka ku munsi w’imperuka.Nicyo gihano gisumba ibindi byose:Kubura ubuzima bw’iteka muli Paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa