skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yaciye amarenga y’undi mwuga yashobora mu mashusho yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, Jan 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano umaze imyaka isaga 15 ari hejuru mu mupira w’amaguru yagaragaye mu mashusho yo kwamamaza imikino yo kuri telefoni ari kurwanisha imbunda bica amarenga ko uyu mugabo ashobora kuba umukinnyi wa filimi w’umuhanga.

Sponsored Ad

Ronaldo w’imyaka 35 yaciye amarenga ko ashobora kuba umukinnyi mwiza wa filimi kubera amashusho yo kwamamaza yashyize kuri Instagram ye,agaragaramo ari nka Superhero arwanisha imbunda ahanganye n’amabandi.

Aya mashusho yayanditseho ngo “Umunyabigwi wa The Bounty Hunter: Part 2.Injira mu rugamba. Ba Umunyabigwi.”

Ronaldo yasabye abafana gushaka uwo mukino wo kuri telefoni bakawukina cyane ko umugaragaza ari guhangana n’aba bagizi ba nabi bari baje kumurwanya.

Yahise abarwanya akoresheje imbunda ndetse muri aya mashusho CR7 yagaragaye arwana akoresheje imirwanire izwi cyane ya Martial Arts.Mu masaha 2 gusa,iyi video ya CR7 yarebwe n’abarenga miliyoni 2.6.

Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus ahembwa amafaranga menshi cyane kurusha abandi muri Serie A,aho kuri ubu afata umushahara uruta kure cyane uw’amakipe 4 yo muri iyi shampiyona ahemba abakozi bayo ubateranyije bose.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 35 ahembwa akayabo k’ibihumbi 540 by’amapawundi ku cyumweru na Juventus nyuma yo kuyerekezamo avuye muri Real Madrid mu mwaka wa 2018.

Nkuko byatangajwe na La Gazzetta dello sport,uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or 5 ahembwa umushahara ukubye 4 uw’umukinnyi umukurikira ndetse uyu mushahara uruta uw’abakozi bose b’amakipe 4 arimo Udinese, Hellas Verona, Spezia na Crotone ubateranyije.

Ronaldo akurikiwe na mugenzi we bakinana witwa Matthijs de Ligt w’imyaka 21,uhembwa ibihumbi 138 by’amapawundi ku cyumweru angana na miliyoni 7.2 ku mwaka.

Mu mwaka ushize, Ronaldo yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku Isi mu mateka y’umupira w’amaguru utunze miliyari y‘amadolari.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 35 yatanze Lionel Messi bakunze guhangana igihe cyose kuzuza Miliyari y’amadolari bituma aba umukinnyi wa 3 mu mikino yose ku isi utunze aka kayabo ndetse aba umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru ubigezeho.

Nyuma ya Floyd Mayweather wahoze akina umukino w’iteramakofe na Tiger Woods ukina Golf batunze Miliyari y’amadolari, Cristiano Ronaldo nawe yageze ikirenge mu cyabo yuzuza Miliyari y’amadolari.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa