skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahize abandi bakinnyi mu kugurira umukunzi we impeta ihenze cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 14, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Juventus,Cristiano Ronaldo,yaciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi waguriye impeta y’umubano ihenze umukunzi we Georgina Rodriguez kuko yayitanzeho ibihumbi 615 by’amapawundi.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru GamblingDeals cyatangaje ko iyi ariyo mpeta ihenze kurusha izindi zose abakinnyi baguriye abakunzi babo.

Iyi mpeta irenze iyo Jordan Pickford yambitse umugore we Megan Davison yaguze akayabo k’ibihumbi 500 by’amapawundi yari imaze igihe ku mwanya wa mbere.

Iya 3 ni iyo Ashley Cole wakiniye Chelsea FC na Arsenal yaguriye uwahoze ari umukunzi we Cheryl ku kayabo k’ibihumbi 275,000 by’amapawundi.

Iyo Harry Kane yaguze akayabo k’ibihumbi 180,000 akayambika umugore we Katie Goodland iri ku mwanya wa 10.

Cristiano Ronaldo na Georgina bari mu rukundo guhera mu mwaka wa 2016 ubwo bahuriraga mu iduka rya GUCCI uyu mukobwa yacuruzagamo.

Uyu munya Portugal w’imyaka 32 afite abana 4 aribo Cristiano Jr mukuru,impanga 2 Eva na Matteo ndetse na Alana Martina yabyaranye na Georgina Rodriguez.Yatangaje ko yifuza kubyara abana 7 bangana na nimero 7 yambara mu kibuga.

Amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo yahishe ko yasabye uyu Georgina Rodriguez ko amubera umugore kuko ngo ashobora kuba yaramwambitse iyi mpeta muri 2018.

Mu minsi ishize,Ronaldo yabwiye umunyamakuru Piers Morgan ko yifuza kugira umugore Georgina.

Ati “Aramfasha cyane.N’ukuri ndi mu rukundo nawe.Tuzashyingiranwa umunsi umwe,na mama arabyifuza.




Ibitekerezo

  • Ibyo aribyo byose ntabwo bigeze basezerana.Mwibuke ko na Putin Kabalu yataye Uwase Vanessa amazi kumwambika impeta no kumugurira Ikanzu ya 2 millions Frw. Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa