skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yashimwe cyane na mugenzi we bakinana kubera igikorwa cy’ubumuntu yatumye bakorera abatishoboye kubera Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 15, Apr 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo yongeye gukora ku mitima ya benshi kubera igikorwa gikomeye yakoze cyo gushishikariza bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu ya Portugal gutanga uduhimbazamusyi twabo tugafasha abantu muri ibi bihe bibi bya Coronavirus.

Sponsored Ad

Mugenzi we bakinana Bernardo Silva yabwiye abanyamakuru ko uyu kizigenza ariwe wandikiye buri mukinnyi wa Portugal amusaba ko yatanga 50 % by’agahimbazamusyi yahawe kubera ko babonye itike yo kwerekeza muri Euro yimuriwe muri 2021 agahabwa abamerewe nabi kubera Coronavirus.

Bernardo Silva yavuze ko Ronaldo yashyize imbaraga nyinshi muri ubu bukangurambaga nyuma y’aho aba bakinnyi bahawe aka gahimbazamusyi.

Mu kiganiro Bleacher Report yagiranye na Silva,yamubajije uko Cristiano Ronaldo yitwara kuri gurupe ya WhatsApp bahuriraho ayibwira ko atanga ibitekerezo bitandukanye ndetse mu minsi mike ishize yagiriye inama bagenzi be yo gutanga igice cy’agahimbazamusyi bahawe nyuma yo kwerekeza muri Euro 2020 yimuriwe 2021 kagahabwa abababaye.

Yagize ati “Aba atuje.Mu by’ukuri mu minsi 2 cyangwa 3 ishize,niwe watugiriye inama yo gutanga agahimbazamusyi twahawe kuko twabonye itike ya Euro 2020 yamaze kwimurirwa 2021.

Yaduhaye igitekerezo cyo gutanga igice cy’agahimbazamusyi tugafasha kandi ndatekereza buri wese mu ikipe y’igihugu azabikora.Ahora atwoherereza ubutumwa ndetse ntabwo adukura muri group nkuko Kyle abikora muri Manchester City.”

Aya mafaranga aba bakinnyi batanze,azashyirwa mu kigega ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal ryafunguye mu rwego rwo gufasha amakipe y’abatarabigize umwuga yazahaye cyane kubera COVID-19.

Mu minsi ishize,Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bifatanyije na bagenzi babo gufasha isi mu rugamba rutoroshye rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abantu basaga ibihumbi 15 hirya no hino ku isi.

Cristiano Ronaldo ari kumwe n’umushakira amakipe Jorge Mendes batanze miliyoni 1 y’amayero mu gufasha ibitaro byo muri Portugal nabyo byita ku barwayi ba Coronavirus.

Lionel Messi Ukinira FC Barcelona yatanze akayabo ka miliyoni imwe y’amayero [ €1m (£920,000)] mu rwego rwo gutera inkunga ivuriro ryita ku barwayi ba Coronavirus ndetse riri gukora ubushakashatsi kuri iki cyorezo.

Muri iki gihe ibihugu byinshi byafashe ingamba zo gutegeka abantu kuguma mu rugo kubera Coronavirus,Cristiano Ronaldo ari iwabo I Madeira n’umuryango we aho yavuye mu Butaliyani iki cyorezo kimeze nabi ndetse cyanageze ku bakinnyi bakinana barimo Paulo Dybala,Daniele Rugani na Blaise Matuidi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa