skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yashyize atangaza ikintu gikomeye ashimira Messi bahora bahanganye amusaba ko bazahura bakanasangira

Yanditswe: Thursday 22, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri kuvuga ukuri kwinshi muri iyi minsi kuri TV1 yo muri Portugal,yatangaje ko ashimira Messi kubera ukuntu guhangana kwabo kwamugize umukinnyi ukomeye ndetse avuga mu gihe kiri imbere bazahura bagasangira.

Sponsored Ad

Aba bakinnyi bombi basangiye kuba banganya Ballon d’Or 5 ndetse bakaba bamaze imyaka 10 bayoboye isi,bagiye batuma benshi bajya impaka z’urudaca ku muhanga kurusha undi bikarangira rubuze gica.

Ronaldo yatangaje ko kuba yarabaye umukinnyi ukomeye mu gihe cy’imyaka 10 abikesha ihangana rye na Messi ndetse ngo atekereza ko na Messi ariko bimeze.

Yagize ati “Sinshidikanya ko Messi yangize umukinnyi ukomeye kandi nanjye natumye biba uko kuri we.Iyo Ntwaye ibikombe biramubabaza kandi nanjye nuko iyo ari gutsinda cyane.Nishimira ubuhanga bwe mu mupira w’amaguru.Yavuze ko byamubabaje kuba naravuye muri Espagne kandi n’ubukeba bwacu yakundaga.

Ni ubukeba bwiza ariko sibwo bwonyine. Michael Jordan yagize benshi bari bahanganye muri Basketball, Ayrton Senna na Alain Prost barahanganaga muri Formula 1.Icyo bose bari bahuriyeho n’ubukeba bwiza.”

Ronaldo abajijwe ku mubano we na Messi yagize ati “Mfitanye imibanire myiza ya kinyamwuga na Messi kuko twasangiye byinshi mu myaka 15.Ntabwo turasangira ifunguro ariko sinumva impamvu tutazabikora mu gihe kiri imbere.Nta kibazo mbibonamo.”



Cristiano Ronaldo yavuze ko guhangana kwe na Messi kwabagize ibihangange ndetse amusaba ko bazasangira

Ibitekerezo

  • Bahuriye ku bintu byinshi: Bombi batwaye BALLONS d’or 5 buri wese,bose barakize cyane,etc...
    Aho batandukaniye nuko Ronaldo akunda abagore naho Messi akaba atiyandarika.Bafite imitungo myinshi cyane irimo amazu,imodoka,indege,etc...Gusa bajye bibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa