skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje agahigo yifuza kurusha Messi,umubare w’abantu yizera anasaba imbabazi abafana ba Arsenal

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi ngo arifuza ko yazasoza umupira w’amaguru arusha Lionel Messi Ballon d’Or ndetse yemeje ko ku isi yose yizera abantu bane gusa anaboneraho kuvuga ko yari yamaze kwerekeza mu ikipe ya Arsenal hanyuma Manchester United irabyitambika.

Sponsored Ad

Ronaldo na Messi bamaze imyaka irenga 10 bahangana ariko uyu rutahizamu wo muri Portugal yabwiye umunyamakuru Piers Morgan wa ITV ko yifuza kuzamurusha Ballon d’or.

Morgan abajije Cristiano Ronaldo agahigo yifuza kurusha Messi,yamusubije ati “ Ibihembo by’umukinnyi mwiza [Ballon’Or].Ndabikunda kandi ndabikwiriye.Messi ni umukinnyi uri mu mateka y’isi ariko ndifuza kugira ibihembo birindwi cyangwa umunani kugira ngo mujye hejuru.Ndabizi ko ndi mu mateka y’isi nk’umukinnyi mwiza wabayeho.”

Ronaldo yavuze ko nyuma yaho Umunyamerikakazi Kathryn Mayorga amushinje kumufata ku ngufu,Cristiano Ronaldo yavuze ko atacyizera buri wese ahubwo ngo yizera abantu 4 gusa ku isi yose.

Yagize ati “Ntabwo ndi buze kuvuga amazina yabo kuko bidakwiriye gusa nizere abantu 4 gusa ijana ku ijana.Mfite inshuti nyinshi zimba hafi,umuryango ariko abantu nizera ijana ku ijana ni bane gusa.”

Cristiano Ronaldo yavuze ko muri 2003 yari agiye kujya mu ikipe ya Arsenal ndetse ngo haburaga intambwe imwe gusa ngo asinye amasezerano gusa Manchester United yahise ibyivangamo birangira ayerekejemo aho byarangiye asabye imbabazi abafana ba Arsenal.

Yagize ati “Nari hafi kuyerekezamo.Habuze intambwe imwe,biratangaje.

Piers Morgan ufana Arsenal yasabye Cristiano Ronaldo gusaba imbabazi abafana bayo nawe arimo kubera ukuntu yabatereranye akerekeza muri mukeba.

Yagize ati “Ndashaka kubasaba imbabazi.Mumbabarire kuba ntaragiye muri Arsenal.Yari ikipe nziza.Ntabwo byabaye ariko ndashimira Arsenal ibyo yankoreye by’umwihariko Arsene Wenger.”


Ronaldo yahawe umupira w’Arsenel na Piers Morgan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa