skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu gikomeye nyina aherutse kumusaba

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangarije umunyamakuru Piers Morgan wa ITV ko nyina umubyara Maria Dolores dos Santos yamubwiye ko yifuza ko yashyingiranwa n’umukunzi we Georgina Rodriguez bamaze imyaka 3 bakundana.

Sponsored Ad

Ronaldo yavuze ko nyina umubyara yamubwiye ko yifuza ko afite inzozi zo kubona yashyingiranywe na Georgina Rodriguez ariyo mpamvu yemeje ko nta kabuza mu minsi iri imbere bazakora ubukwe.

Ronaldo w’imyaka 34 amaze imyaka 3 akundana na Georgina Rodriguez w’imyaka 25 ndetse banabyaranye umwana w’umukobwa witwa Alana Martina.

Ronaldo yagize ati “Aramfasha cyane,mu by’ukuri ndamukunda cyane.Umunsi umwe tuzashyingiranwa.Ni inzozi za mama wanjye.Ni iki cyatuma tudakora ubukwe umunsi umwe?.

Georgina Rodriguez yahuye na Cristiano Ronaldo muri 2016 ubwo yacuruzaga mu iduka rya Gucci riherereye mu mujyi wa Madrid muri Espagne none kuri ubu babana mu nzu imwe mu mujyi wa Turin aho amufasha kurera abana 4 afite.

Mu minsi ishize Georgina Rodriguez yabwiye abanyamakuru ko ari inzozi ze gushyingiranwa na Cristiano Ronaldo ndetse ngo siwe uzarota bakoze ubukwe.




Nyina wa Cristiano Ronaldo arifuza ko yashyingiranwa na Georgina Rodriguez

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa