skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu aterekeje muri Arsenal yamushatse akiri umwana

Yanditswe: Friday 23, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu ba mbere ku isi,yavuze ko yaganiriye n’umutoza Arsene Wenger washakaga kumusinyisha agikina mu ikipe ya Sporting CP ngo yerekeze muri Arsenal gusa ngo ntiyashyizemo imbaraga nyinshi nka Manchester United yamusinyishije.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Cristiano Ronaldo yagiranye na TV1 yo muri Portugal,yavuze ko yari hafi kwerekeza mu ikipe ya Arsenal ndetse ngo yahuye na Arsene Wenger bagirana ibiganiro mbere y’uko Manchester United yivanga mu biganiro byabo.

Yagize ati “Nahuye na Arsene Wenger ndetse nari ngiye kwerekeza muri Arsenal.Naganiriye kandi na Barcelona, Real Madrid na Inter Milan ariko nyuma yo gukina umukino wa gicuti na Manchester United nayo yanshakaga,birangira ishyizemo imbaraga nyinshi ndayisinyira.”

Ronaldo yageze muri Manchester United mu mwaka wa 2003 nyuma y’aho ibyo yayikoreye ni amateka yabarwa na buri mukunzi w’umupira w’amaguru.



Cristiano Ronaldo yavuze ko yari agiye kwerekeza muri Arsenal ariko ntiyashyiramo imbaraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa