Kigali

Cristiano Ronaldo yatangaje umwaka mubi atazibagirwa mu mupira w’amaguru

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 August 2019 Yasuwe: 3405

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani yatangaje ko myuka 16 amaze akina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga atazibagirwa umwaka wa 2018 kubera ko wamugoye cyane bitewe n’ibirego byo gufata ku ngufu yashinjwe n’umunyamerikakazi Kathryn Mayorga.



Cristiano Ronaldo w’imyaka 34 yavuze ko ibi birego byamugizeho ingaruka zikomeye ariyo mpamvu umwaka ushize awufata nk’umwaka mubi cyane kurusha indi yose amaze akina ruhago.

Ronaldo yashinjwe gusambanya ku ngufu Mayorga ubwo yari amaze iminsi mike avuye mu ikipe ya Manchester United yerekeje muri Real Madrid mu mwaka wa 2009,bari muri hoteli yo mu mujyi wa Las Vegas.

Ronaldo wemeye ko yaryamanye n’uyu mukobwa babyumvikanyeho, yavuze ko kumva ibi birego byamugizeho ingaruka mbi by’umwihariko ku isura ye kuko ngo atigeze na rimwe atekereza guhohotera umugore.

Yagize ati “Mvugishije ukuri,umwaka wa 2018 niwo mubi cyane kurusha iyindi yose maze mu mupira w’amaguru.Iyo abantu bashidikanyije ku gaciro kawe,birababaza,birababaza cyane.Ntabwo biba byoroshye kuvuga kuri biriya birego ariko iyo abantu basuzuguye icyubahiro cyawe biragora.”

Ronaldo yabwiye TV1 yo muri Portugal ko yishimiye ko ubutabera buzamugira umwere abifashijwemo n’iperereza rya polisi.

The Sun yatangaje ko mu mwaka wa 2010,Cristiano Ronaldo yishyuye Mayorga akayabo k’ibihumbi 370 by’amapawundi kugira ngo aceceke ntakomeza kumurega mu nkiko.



Ronaldo ntazibagirwa umwaka wa 2018 wamubereye mubi cyane

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikinyamakuru cyo muri Espagne cyibasiye cyane rutahizamu Cristiano Ronaldo...

Ikinyamakuru cyo muri Espagne cya Mundo Deportivo cyavuze ko rutahizamu...
20 November 2019 Yasuwe: 1734 0

Sadio Mane yaciye ibintu kubera ibikorwa bikomeye yakoze ari mu kiruhuko...

Nyuma y’imikino y’igikombe cya Afurika iheruka kubera mu Misiri,rutahizamu...
20 November 2019 Yasuwe: 3454 0

Lionel Messi yatunguranye asaba Cavani kuzaza bakarwana igihe cyose azaba...

Umunya-Uruguay Edinson Cavani yasabye Lionel Messi ko barwanira mu mukino...
20 November 2019 Yasuwe: 3783 1

Jose Mourinho yagizwe umutoza mushya wa Tottenham Hotspurs yirukanye...

Umunyabigwi Jose Mourinho w’imyaka 56 umaze gutwara ibikombe 25 bikomeye ku...
20 November 2019 Yasuwe: 2168 0

Cristiano Ronaldo yateje impaka ndende kubera ibyo yatangaje ko yari...

Ronaldo ubura igitego 1 gusa ngo yuzuze ibitego 100 mu ikipe ya Portugal...
19 November 2019 Yasuwe: 4501 0

John Obi Mikel yatangaje umukinnyi wari umunebwe cyane mu myitozo mubo...

Umunya Nigeria ukina Hagati mu kibuga,John Obi Mikel yatangaje ko mu...
19 November 2019 Yasuwe: 3815 0