skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yateje umwuka mubi kubera ukuntu yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus,yagaragaye ari gukorera imyitozo mu ibanga muri stade ya Madeira kandi bitemewe kubera ko abantu bose bo muri Portugal bategetswe kuguma mu rugo kubera Coronavirus.

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru,Cristiano Ronaldo yagaragaye ari muri stade ya Madeira ari gukoreramo imyitozo mu ibanga mu gihe abandi bakinnyi bari mu ngo zabo nkuko biteganwa n’amategeko.

Bamwe mu bayobozi ba Guverinoma ya Portugal barakariye uyu mukinnyi kubera ko yishe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus muri iki gihugu.

Ushinzwe ubuzima mu gace ka Madeira witwa Pedro Ramos yagize ati “Cristiano Ronaldo nta burenganzira bwo kwitoza afite.Afite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi baturage bose.Agomba kubahiriza amategeko nk’abandi bose.”

Amafoto ya Cristiano ari kwitoreza muri stade ya Madeira yatumye abategetsi b’iki gihugu barakara cyane ndetse biteza umwuka mubi.

Bwana Ramos yavuze ko ’Cristiano Ronaldo atigeze yica amategeko ya Coronavirus ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.

Yagize ati “Abantu bose bava mu nzu bakabikora gusa bagomba kwirinda kwegerana ndetse bakiha intera hagati yabo igihe bari gukora imyitozo. ’Cristiano Ronaldo yakoze ibyo twabonye.

Cristiano Ronaldo nta ruhushya rudasanzwe yahawe kuko abantu bose ari bamwe.Twese duhanganye n’icyorezo kimwe.Umukinnyi mwiza ku isi agomba kubera abantu urugero rwiza. ’Cristiano Ronaldo yakoze imyitozo amasaha make kandi nta mwuka mubi byateje ku isi.

Cristiano Ronaldo ari mu bakinnyi bake ba Juventus bahawe uruhushya rwo kwitahira iwabo nyuma y’uko Coronavirus igeze mu Butaliyani.

Mu mpera z’ukwezi gushize,Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bagaragaye bari gutembereza abana babo mu muhanda ahitwa Funchal muri Portugal mu gihe abandi bari mu rugo kubera Coronavirus.

Icyakora muri aya mafoto yashyizwe hanze,Cristiano Ronaldo na Georgina ntibari begeranye ubwo bari basunitse utumodoka twarimo abana babo.

Aba bombi bagiye hanze mu rwego rwo kunanura imitsi cyane ko uyu mukinnyi na bagenzi be bakinana muri Juventus bamaze iminsi mu kato nyuma y’aho mugenzi wabo bakinana Daniele Rugani yapimwe bakamusangana iki cyorezo cyaje gufata nyuma Matuidi na Dybala bakinana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa