skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatunguranye avuga ko atigeze ahangana na Messi

Yanditswe: Wednesday 09, Dec 2020

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo yatangaje ko atigeze na rimwe afata Lionel Messi nk’umuntu bahanganye ahubwo byakozwe n’itangazamakuru bifata intera ndende.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo wari wagarutse muri Espagne ku kibuga Camp Nou nyuma y’imyaka isaga 2 atahagera,yitwaye neza atsinda ibitego 2 muri 3-0 Juventus yatsinze FC Barcelona mu mukino wa nyuma wo mu itsinda rya UEFA Champions League.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri,Cristiano Ronaldo yavuze ko nta guhangana kwabaye hagati ye na Messi kuko ngo mu myaka 15 bamaze bari ku rwego rwo hejuru batigeze babana nabi nubwo nta bushuti bafitanye inyuma y’ikibuga.

Ati “Simbona Messi nk’umukeba duhanganye.Yagerageje gukora ibishoboka byose ngo ikipe ye itsinde kandi nanjye niko bimeze.Mbana neza nawe.Ndabizi nawe nibyo yavuga mumubajije.Mfitanye umubano mwiza nawe.

Nkuko nabivuze mbere,hashize imyaka 12,13,14, dusangira ibihembo ariko turabizi mu mupira w’amaguru abantu bahimba ihangana kugira ngo bishyuhe.”

Mu myaka yashize,hari amakuru yavuzwe ko Cristiano Ronaldo yigeze gutukira Messi mu kibuga gusa ibi nta byigeze bibaho nkuko Ronaldo yabitangaje.

Ronaldo na Messi bari kubyina bavamo mu mupira w’amaguru bahaye ibyishimo abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse bafatwa nk’abakinnyi beza mu babayeho ku isi.

Cristiano Ronaldo kandi yavuze ko kuba basanze FC Barcelona iwayo bakayihatsindira kandi yri imaze imyaka 7 itahatsindirwa,bikwiriye kubaha imbaraga zo kurushaho guhangana bagatwara UEFA Champions League.

Yagize ati “Iyi ntsinzi ikwiriye kutuzamurira icyizere,dukeneye gutsinda gutya duhanganye n’amakipe akomeye.Iyo utsindiye ikipe nka Barca ku kibuga Camp Nou biba bivuze ko ukwiriye kuba uwa mbere mu itsinda.”

Ronaldo yazanwe muri Juventus kugira ngo ayifashe kwegukana UEFA Champions League iheruka mu mwaka wa 1996 nubwo yatsindiwe ku mikino ya nyuma myinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa