skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatwaye igikombe Lionel Messi atari yatwara na rimwe

Yanditswe: Monday 21, Dec 2020

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo wa Juventus yahawe igihembo cya Golden Foot cy’umukinnyi mwiza urengeje imyaka 27 gitsindirwa inshuro imwe gusa.
Iki gihembo Ronaldo yahawe iki gihembo atsinze mugenzi we bahora bahora bahanganye ariwe Lionel Messi wa FC Barcelona.
Mu myaka myinshi ishize,Messi yatsindiye ibihembo byinshi kurusha Ronaldo ariko uyu munya Portugal yamutanze kubona iki gihembo cyanatwawe n’abarimo Ronaldinho,Roberto Baggio,Alessandro Del Piero. Iki gihembo cyatanzwe ku nshuro ya 17. (...)

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo wa Juventus yahawe igihembo cya Golden Foot cy’umukinnyi mwiza urengeje imyaka 27 gitsindirwa inshuro imwe gusa.

Iki gihembo Ronaldo yahawe iki gihembo atsinze mugenzi we bahora bahora bahanganye ariwe Lionel Messi wa FC Barcelona.

Mu myaka myinshi ishize,Messi yatsindiye ibihembo byinshi kurusha Ronaldo ariko uyu munya Portugal yamutanze kubona iki gihembo cyanatwawe n’abarimo Ronaldinho,Roberto Baggio,Alessandro Del Piero. Iki gihembo cyatanzwe ku nshuro ya 17.

Iki gihembo cyatangiye gutangwa muri 2003,gihabwa abakinnyi bagikina guhera ku myaka 28 kuzamura.

Ronaldo yahawe iki gihembo ku cyumweru, kubera ibigwi yagezeho mu mupira w’amaguru ndetse n’ibikombe yahaye amakipe yose yakiniye.

Ronaldo ntiyatunguwe n’iki gihembo kuko ibitego yatsinze muri uyu mwaka n’uwabanje ari byinshi.

Nk’ibisanzwe umukinnyi uhawe iki gihembo akandagiza ikirenge cye muri sima nk’ikimenyetso cyo gusinyira ko agitwaye.

Muri 2020,Ronaldo yatsinze ibitego 44 muri Juventus no mu ikipe y’igihugu aho umunya Poland, Robert Lewandowski ariwe wenyine wamuruhije kuko yatsinze ibitego 47 mu mikino yose.Messi w’imyaka 33 we yatsinze ibitego 26 mu mikino yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa