skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yavuze amagambo atangaje ku mukunzi we bikora benshi ku mutima

Yanditswe: Monday 16, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo waraye agiranye ikiganiro cyaciye ibintu n’umunyamakuru wa ITV,Piers Morgan,yavuze ko akunda cyane umukunzi we Georgina Rodriguez bamenyanye mu myaka itatu ishize ndetse ngo yamufunguriye umutima we wose.

Sponsored Ad

Imbere y’isi yose Cristiano Ronaldo yemeje ko yamaze kugabira umutima we uyu mukunzi we Georgina aho yavuze ko ubufasha amuha mu buzima bwa buri munsi aribwo butuma akomeza kwitwara neza.

Yagize ati “Aramfasha cyane.Ndamukunda.Ni mama w’abana banjye kandi mufitiye amarangamutima adasanzwe.Ni inshuti yanjye.Duhora tuganira.Yamfunguriye umutima nanjye mufungurira uwanjye.”

Cristiano Ronaldo yatangarije muri iki kiganiro ko yababajwe nuko se yamubonagamo ubushobozi bwo kuzaba umukinnyi ukomeye ku isi ariko akaba yarapfuye atabashije kubona aho atwara Ballon d’Or,UEFA Champions League n’ibindi bikombe bitandukanye.



Ibitekerezo

  • Ikibazo nuko Ronaldo ashurashura.Muribuka wa mugore w’Umurusiya witwa Irina Shayk babanye imyaka 5 (2010-2015) hanyuma akamuta.Uyu babana,nawe ntabwo basezeranye.Nukwiryamanira gusa kandi akamurerera abana yabyaye ahandi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa