skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yigaranzuye abakinnyi bakomeye ku isi atwara igikombe gikomeye I Dubai [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, Dec 2019

Sponsored Ad

Nyuma yo kwirengagizwa na UEFA,FIFA na France Football,Cristiano Ronaldo yahawe agaciro n’Abarabu bamuhaye igihembo cy’umukinnyi wa mbere ku isi atsinze Lionel Messi,Van Dijk n’abandi bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize.

Sponsored Ad

Ibihembo bya 2019 Globe Soccer Awards byegukanwe n’abanya Portugal gusa kuko na Joao Felix yatowe nk’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere waruhije abandi.

Liverpool yatowe nk’ikipe y’umwaka, Jorge Mendes yatowe nk’ushakira amakipe abakinnyi witwaye neza kurusha abandi.Umwongerezakazi Lucy Bronze niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka.

Liverpool ihagaze neza,yatashyemo ibihembo byinshi kuko Jurgen Klopp yabaye umutoza mwiza, Alisson Becker aba umunyezamu w’umwaka.

Cristiano Ronaldo yatsinze Lionel Messi, Virgil van Dijk, Sadio Mané, Bernardo Silva, Alisson na Mohamed Salah.

Abarabu benshi bakunda cyane Cristiano Ronaldo ariyo mpamvu ibi bihembo akunze kubihabwa.Iki kibaye icya 6 yegukanye muri 11 bimaze gutangwa.

Ronaldo yashimiye umuryango we wamuherekeje I Dubai n’aba barabu bakunda kumuzirikana bakamutorera kwegukana ibihembo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa