skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yiswe ikivejuru kubera umutwe yateye yagurutse mu kirere nk’indege [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru kubera umutwe yaraye ateye asimbutse muri metero 2.6 ndetse yageze mu kirere arahahagarara ahamara isegonda rimwe n’igice ategereje umupira ngo awutere umutwe wavuyemo igitego.

Sponsored Ad

Benshi ntibiyumvisha ukuntu umuntu yasimbuka akazamuka akagera ku ntera nk’iyo uyu munya Portugal w’imyaka 34 yagezeho,aho bamwe bahise batangira kumwita ikivejuru.

Uku gusimbuka ku ntera ya metero 2.56 byafashije Ronaldo gutsinda igitego cya 10 muri Serie A yaraye atsinze muri Serie A batsinda ikipe ya Sampdoria ya Claudio Ranieri.

Ronaldo akimara gutsinda iki gitego benshi batangariye cyane yagize ati “Nishimiye insinzi twabonye.Wari umukino ukomeye.Sampdoria yakinnye neza cyane.Ikipe yari ifite umwuka mwiza.Ntabwo namenye ko nagiye mu kirere cyane.”

Umutoza Ranieri bakinaga yavuze ko igitego cya Ronaldo gitangaje ndetse aribwo bwa mbere abonye umukinnyi uzamutse akagera mu kirere gutya.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa