skol
Kigali
startimes

David Beckham yavumbuye amayeri azamufasha kuzana Lionel Messi mu ikipe ye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 December 2020 Yasuwe: 4925

Umuherwe David Beckham nyiri ikipe ya Inter Miami ndetse azwi cyane mu mupira w’amaguru aho yakiniye amakipe nka Manchester United,PSG,Real Madrid n’izindi,yamaze kwiyemeza kugurira rimwe Lionel Messi na Luis Suarez,akabazana mu ikipe ye ya Inter Miami cyane ko aba bagabo ari inshuti zikomeye.


Beckham arashaka gukoresha ubucuti bw’aba bagabo bombi mu kubasinyisha cyane ko yumva ko abaguriye rimwe bose bakwishimira kongera gukinana.

Lionel Messi ashobora kutagora David Beckham cyane ko mu minsi ishize uyu mugabo w’imyaka 33 wakoze amateka adasanzwe muri FC Barcelona yavuze ko yifuza kuzakina muri Amerika.

Messi azarangiza amasezerano ye muri FC Barcelona mu mpeshyi itaha ariyo mpamvu amakipe menshi ari kumushaka cyane.

Aravugwa cyane mu ikipe ya Manchester City aho yifuza kongera gukinana na Pep Guardiola wamutoje imyaka 4 muri FC Barcelona cyangwa se akerekeza muri PSG gukinana na Neymar Jr nawe basanzwe ari inshuti.

Ikinyamakuru Cadena Ser cyavuze ko Messi ashobora kongera amasezerano muri FC Barcelona azamugeza muri 2023 hanyuma akazayivamo yerekeza muri Inter Miami ya Beckham.

Amakuru yavuzwe ku munsi w’ejo nuko Messi yaguze inzu nziza cyane ahitwa Porsche Design Tower muri Florida kugira ngo azayituremo n’abana be bige muri Amerika mu mashuri yisumbuye.

Aganira na TV yitwa La Sexta,Messi yavuze ko ahazaza he hagihishe azagira icyo atangaza mu mpera z’uyu mwaka gusa yemeje ko yiteguye guhanganira buri gikombe uyu mwaka nubwo ngo ikipe ye iri mu bihe bibi.


Beckham arashaka kugurira rimwe Suarez na Messi bagakina muri Inter Miami

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi ari mu mazi abira kubera ukuboko yakubise umukinnyi wa...

Kapiteni wa FC Barcelona akaba n’umunyabigwi wayo Lionel Messi ari mu mazi...
19 January 2021 Yasuwe: 3390 0

Uburanga bw’ikizungerezi cyatumye rutahizamu wa Real Madrid yanga kuguma mu...

Rutahizamu wa Real Madrid,Luka Jovic,yakoze amahano mu mwaka ushize ubwo...
19 January 2021 Yasuwe: 3768 0

Real Madrid yasinyishije umukinnyi wa mbere uzayikinira mu mwaka w’imikino...

Ikipe ya Real Madrid yatangiye gutegura umwaka w’imikino utaha nyuma yo...
19 January 2021 Yasuwe: 3647 0

Amavubi yanganyije na Uganda mu mukino yigaragajemo cyane

Ikipe y’igihugu “Amavubi” yaruhije bigaragara ikipe ya Uganda ariko ntiyabasha...
18 January 2021 Yasuwe: 4097 1

Aubameyang yahaye impano Lacazette yakoze benshi ku mutima

Kapiteni wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang yakoze benshi ku mutima...
18 January 2021 Yasuwe: 5411 0

"Ikirego twaracyakiriye" RIB yavuze ku bujura bw’imyambaro y’Amavubi yibwe mu...

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter na...
18 January 2021 Yasuwe: 4799 0