startimes
Kigali
startimes

David Luiz azagarukana na bagenzi be mu Rwanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 13 October 2019 Yasuwe: 3245

Myugariro David Luiz ukinira ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yavuze ko yagiriye ibihe byiza ku butaka bw’u Rwanda atanga isezerano ry’uko agiye gusaba incuti ze kuzahagaruka.


Sponsored Ad


Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Brazil yari mu Rwanda kuva ku wa kane w’iki cyumweru, aho yari yazanye na nyina umubyara ndetse n’umukunzi we.

Mu minsi itatu Luiz yari amaze mu Rwanda, hari ibikorwa byinshi yahakoreye.

Ku ikubitiro yabonanye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asura pariki y’igihugu y’ibirunga mu karere ka Musanze, asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, akurikirana umukino wa APR FC na Etincelles FC mbere yo kujya guhurira n’abafana ba Arsenal muri Kigali Convention.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, David Luiz yagaragaje ko yishimiye u Rwanda cyane.

Ati” Nanejejwe na buri kimwe kuva ku munsi wa mbere nageze hano, nkaba mfite ikizere cyo kuzagaruka mu minsi iri imbere. Nagize amahirwe yo kubona ingagi, nanasura ahandi hantu hatandukanye. Ngiye gusaba incuti zanjye muri Brazil no kumugabane w’Uburayi kuza kuruhukira mu Rwanda.”

Uyu mukinnyi yanavuze ko mubyo yari afitiye amatsiko ari ukureba uko igihugu kifashe nyuma y’ibihe bibi cyagiyemo mu myaka 25 ishize, akaba yatunguwe no gusanga cyarongeye kongera kwiyubaka mu gihe gito gishoboka.

Uruzinduko rwa David Luiz mu Rwanda rufite aho ruhuriye n’amasezerano u Rwanda na Arsenal basinyanye, kugira ngo iyi kipe yo mu Bwongereza irufashe kwamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Nyuma ya David Luiz biteganyijwe ko abandi bazasura u Rwanda ari abakinnyi batatu ba Arsenal y’abari n’abategarugori.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yasabwe kwishyura Minnaert mu minsi 7 byakwanga amafaranga...

Umuhesha w’inkiko w’umwuka Me Ntirushwa Ange Diogene yandikiye FERWAFA...
11 August 2020 Yasuwe: 1550 0

Pep Guardiola yatangaje ibyo yabwiye Zinedine Zidane nyuma yo kumusezerera...

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola,yatangaje ko nyuma yo gutsinda...
11 August 2020 Yasuwe: 1903 0

Arsenal yahaye Atletico Madrid abakinnyi bayo bakomeye kugira ngo ibone...

Bimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko ikipe ya Arsenal...
11 August 2020 Yasuwe: 1790 0

Bruce Melody na Shaddy Boo bafunzwe kubera ibyaha 2 bashinjwa

Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga...
11 August 2020 Yasuwe: 2778 0

Sugira Ernest ashobora kwerekeza muri Maroc nyuma yo kudahabwa amafaranga...

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi,Sugira Ernest ashobora kwerekeza mu...
11 August 2020 Yasuwe: 1551 0

Manchester United na Inter Milan zageze muri ½ cy’irangiza cya Europa...

Amakipe 2 afite amateka mu mupira w’amaguru ku mugabane w’I Burayi ariyo...
11 August 2020 Yasuwe: 558 0