Kigali
startimes

David Luiz mu Bwongereza yirahiriye ibyiza yaboneye mu Kinigi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 14 October 2019 Yasuwe: 2990

Myugariro David Luiz ukinira Arsenal wamaze kugera mu Bwongereza akubutse hano mu Rwanda, yirahiriye ibyiza yaboneye mu Rwanda cyane ibyo yaboneye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze.



Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Brazil yari mu Rwanda kuva ku wa kane w’iki cyumweru, kugeza ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu ubwo yahagurukaga i Kigali asubira i Londres mu Bwongereza. Ni byinshi uyu musore yakoze, yemwe ni na henshi yageze mu minsi igera kuri itatu yamaze mu gihugu cyacu.

Mu ho yakandagije ibirenge bye, ni muri pariki y’igihugu y’ibirunga yasuye mu gitondo cyo ku wa gatandatu ariko yabanje kurara mu macumbi ya Singita Kwitonda Lodge mu Kinigi.

Mu gitondo yahakoreye imyitozo ngororamubiri, anatera gutera igiti nk’ikimeneytso cyo kubungabunga ibidukikije. David Luiz yaniboneye ingagi n’amaso ye, dore ko ari kimwe mu byari byamuzanye i Rwanda.

Ibyiza Luiz yaboneye mu majyaruguru ni byo yirahiriye abinyujije kuri Twitter ye. Yavuze ko nta byiza nka byo yigeze abona mu buzima bwe.

Ati” Mbega umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye, ndagira ngo mwese mbabwire nti mwarakoze cyane!! Nagize amahirwe yo kwigira muri Singita uburyo bwo kubungabunga ibidukikije kandi byaranejeje mu by’ukuri. Ndabakunda Singita.”

David Luiz yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akurikirana umukino wa shampiyona y’u Rwanda hagati ya APR FC na Etincelles ndetse anabonana n’abafana ba Arsenal ba hano mu Rwanda.

Uyu musore yanashoboye guhura na perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba urutonde rw’abakinnyi 25 beza ba FC Barcelona b’ibihe byose bayobowe na...

Abafana n’abaterankunga b’ikipe ya FC Barcelona batoye umukinnyi mwiza...
14 July 2020 Yasuwe: 1426 0

Russell Westbrook wabaye MVP muri 2017 bamusanzemo Covid-19

Russell Westbrook, icyamamare muri Basketball akaba umukinnyi wa Houston...
13 July 2020 Yasuwe: 299 0

APR FC igiye kurekura abakinnyi barimo Sugira Ernest

Ubuyobozi bwa APR FC bwahaye uburenganzira Sugira Ernest na Nkomezi Alex...
13 July 2020 Yasuwe: 2923 0

Murumuna wa Serge Aurier yarasiwe inyuma y’akabyiniro arapfa

Umuvandimwe w’umukinnyi wa Tottenham Serge Aurier yishwe arashwe mu mu mujyi...
13 July 2020 Yasuwe: 2138 0

Manchester City yatsinze UEFA yemererwa kugaruka muri UEFA Champions...

Ikipe ya Manchester City yatsinze urubanza rwo kujuririra ibihano yari...
13 July 2020 Yasuwe: 726 0

Rayon Sports yategetswe kwishyura imishahara myugariro Runanira...

Akanama Nkemurampaka k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)...
11 July 2020 Yasuwe: 2367 0