skol
fortebet

David Luiz yahishuye impamvu yavuye mu ikipe ya Chelsea FC igitaraganya

Yanditswe: Sunday 18, Aug 2019

Sponsored Ad

Myugariro David Luiz uherutse gutungurana akava mu ikipe ya Chelsea FC yerekeza muri Arsenal,yatangaje ko impamvu yamuteye gufata uwo mwanzuro ari uko umutoza Frank Lampard yamubwiye ko atari muri gahunda ze.

Sponsored Ad

Luiz watangiye mu kibuga ku mukino Arsenal yatsinzemo Bunley ibitego 2-1 ku munsi w’ejo,yabwiye ikinyamakuru ESPN Brasil ko umutoza wa Chelsea Frank Lampard yamubwiye ko nta mwanya azamubonera mu ikipe ibanzamo ariyo mpamvu yahise yerekeza muri Arsenal.

Yagize ati “Byari iby’agaciro gukina muri Chelsea.Natangiye irindi hangana aho nafashe umwanzuro wo gushaka ibintu bishya Nagiranye ikiganiro na Frank ambwira ko dufite gahunda zitandukanye.Twabwizanyije ukuri ambwira ko tutahuza.Nagize amahirwe Arsenal iranshaka kandi nayo n’ikipe ikomeye.”

Lampard yabwiye Luiz ko naguma muri Chelsea azaba ari amahitamo ye ya kane nyuma Kurt Zouma,Andreas Christensen na Antonio Rudiger.David Luiz yavuye muri Chelsea ayikiniye imikino 248.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa