skol
fortebet

David Luiz yaraye yeretse isi yose ko yasuye u Rwanda yishimira igitego nkuko ingagi zitwara

Yanditswe: Monday 28, Oct 2019

Sponsored Ad

Myugariro David Luiz uheruka gusura ingagi mu Rwanda yaraye yishimiye igitego yatsinze Crystal Palace yikomanga mu gatuza nkuko nazo zikunze kubigenza zigaragaza imbaraga zazo.

Sponsored Ad

Uyu myugariro waraye atsindiye igitego cya kabiri Arsenal nyuma yo kuyigeramo muri Kanama,yeretse isi yose ko yasuye u Rwanda ndetse n’ingagi muri rusange ubwo yikomangaga mu gatuza amaze gutsinda iki gitego.

Ubwo yinjizaga iki gitego ku munota wa 09,David Luiz yacyishimiye yikomanga ku gatuza nk’ingagi zo mu birunga iyo zishaka kwereka izindi cyangwa abantu ko zifite imbaraga.

Arsenal ntiyahiriwe n’uyu mukino yakinaga na Crystal Palace,kuko yawunganyije ibitego 2 – 2 bituma itabasha gusatira amakipe ari mu myanya 4 ya mbere iri kurwanira.

Arsenal iri ku mwanya wa 5 n’amanota 16 mu gihe shampiyona iyobowe na Liverpool ifite amanota 28 mu mikino 10 imaze gukinwa,ikurikiwe na Manchester City ifite 22 Leicester n’iya 3 n’amanota 20 inganya na Chelsea FC.

Ibitego bya Arsenal kuri iki cyumweru byatsinzwe na Sokratis na David Luiz mu gihe byaje kwishyurwa na Luka Milvojevic na Jordan Ayew.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa