skol
fortebet

Dele Alli yasebejwe n’agasembuye kenshi yanywereye ku izuba ryo mu Bugereki ananirwa kugenda [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Tottenham,Dele Alli,w’imyaka 23 yagaragaye ateruwe n’abantu babiri nyuma yo kunywera agasembuye ku mucanga wo ku kirwa cyitwa Mykonos mu Bugereki ubwo yari yasohokanye n’umukunzi we Ruby Mae.

Sponsored Ad

Dele Alli yafotowe ameze nabi cyane ubwo yari ku mucanga wariho izuba ryinshi ryari kuri dogere 33C, afashwe n’abagabo babiri bari bahamagawe n’umukunzi w’uyu mukinnyi Ruby Mae bari basohokanye yizihiza isabukuru y’imyaka 25.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko uyu mukinnyi yarwaye nyuma yo kunywera inzoga kuri iri zuba ryinshi ryari mu Bugereki.

Dele wari wambaye ubusa hejuru,yamaze kunywa inzoga ananirwa guhaguruka bituma uyu mukunzi we agerageza kumuhagurutsa biranga,yitabaza abashinzwe umutekano babiri b’imbaraga bamufasha guhaguruka.

Abari kuri uyu mucanga babwiye The Sun ko uyu mukinnyi yatwawe n’aba bashinzwe umutekano ku modoka yamujyanye kuri hoteli batuyemo.

Umwe mu bari ku mucanga yagize ati “Barishimishije ku mucanga nyuma ya saa sita,birangira Ruby ajyanye Dele mu kazu ko kwikingiramo izuba ngo aruhuke.Dele yararyamye ariko Ruby ananirwa kumuhagurutsa.Yahise ahamagara abagabo babiri ngo bamufashe.”




Ibitekerezo

  • Gusinda ni Gusambana birajyana.Byose Imana irabitubuza.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa