skol
fortebet

Dele Alli yatewe n’ibisambo mu rugo rwe byamufatiyeho icyuma biramucucura

Yanditswe: Thursday 14, May 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Tottenham Hotspur, Dele Alli,yatewe n’abajura mu rugo rwe ruherereye mu majyaruguru y’umujyi wa London, mu rukerera rwo ku munsi w’ejo,bamufatiraho icyuma barangije bamwiba ibyo atunze birimo n’imitako ya zahabu.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wari kumwe n’umuvandimwe we ndetse n’umukunzi we,yasanzwe mu nzu ye ya miliyoni 2 z’amapawundi n’aba bagizi ba nabi,bamufatiraho ibyuma, ubundi bamwiba ibyo atunze bihenze,mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020.

Ikinyamakuru Mail gitangaza ko aba bajura bakubise Dele Alli igipfunsi mu maso gusa ngo ntibamukomerekeje cyangwa ngo bamusigire ubundi bumuga.

Aba bajura babiri bari bambaye imyenda iteye ubwoba,binjiye muri iyi nzu ya Dele Alli bamusangamo we n’inhuti ye bakundanye kuva mu bwana,n’abakunzi babo 2 ndetse n’indi nshuti yabo imwe.

Aba bajura bakimara gutera ubwoba Dele Alli na bagenzi be,bahise bayoragura imitako ye ya zahabu n’amasaha ye ahenze niko kugenda bakubise uyu mukinnyi wa Tottenham.

Alli na bagenzi be bari mu hasi mu nzu basigaye bahungabanye nkuko Dailymail yabitangaje.

Dele Alli abinyujije kuri Twitter yagize ati “Mwakoze k’ubw’ubutumwa mwanyoherereje.Twaciye mu bihe bikomeye ariko ubu tumeze neza.Ndashima ubufasha bwanyu.”

Inzu y’uyu mukinnyi w’imyaka 24 izengurutswe na za camera za CCTV ariyo mpamvu polisi yamaze gufata amashusho zafashe mu rwego rwo gukora iperereza.

Alli na bagenzi be bakinana muri Tottenham baritegura kugaruka mu myitozo mu cyumweru gitaha mu rwego rwo kwitegura gusubukura shampiyona ya Premier League yasubitswe kuwa 13 Werurwe 2020 kubera Coronavirus.Iyi shampiyona izasubukurwa kuwa 12 Kamena nta gihindutse.

Polisi yasohoye itangazo kuri ubu bujura rigira riti “Polisi yahamagawe saa sita na 35 z’ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi kujya kureba ubujura bwakorewe ku nyubako imwe y’ahitwa Barnet.

Abagabo 2 binjiye mu nyubako batwara ibintu bitandukanye birimo imitako,amasaha mbere y’uko bahunga.

Umusore umwe nyiri iyo nzu uri mu myaka 20,yagize agakomere gato nyuma yo guhohoterwa.Ntabwo yigeze akenera kujyanwa ku bitaro.Nta gufunga kwabayeho,iperereza rirakomeje.






Dele Alli n’umukunzi we n’abandi bantu 3 bahungabanyijwe n’ibisambo byabateye mu rugo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa