skol
fortebet

Diamond Platnumz yajyanwe mu nkiko kubera kutishyura ubukode bw’inzu

Yanditswe: Wednesday 18, Mar 2020

Sponsored Ad

Icyamamare muri Muzika muri Afurika, Diamond Platnumz yajyanwe mu nkiko n’umugabo witwa Maulid Wande umwishyuza akayabo ka miliyoni 337 z’amashilingi ya Tanzania y’ ubukode bw’inzu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo avuga ko aya mafaranga yose ari ayo kwishyura ubukode bw’inzu ye iki cyamamare cyakodesheje bwa mbere kiyigira ibiro bya WCB I Sinza,ndetse no kuriha ibyangiritse

Uyu mugabo yareze Diamond Platnumz mu rukiko rwo mu mujyi wa Dar Es Salaam ariko ku munsi w’urubanza uyu muhanzi ukomeye ntiyabonetse kubera ko ngo yaheze I Burayi kubera Coronavirus.

Uhagararariye Diamond mu mategeko witwa Gerald Hamisi yabwiye urukiko ko umukiriya we yabuze indege imugarura muri Tanzania kubera ko inyinshi zafunzwe kubera icyorezo cya COVID-19 kiri guca ibintu ku isi.

Uyu Gerald Hamisi yavuze ko yaganiriye n’abareberera inyungu za Diamond bamubwira ko hari gukorwa ibishoboka ngo abe yagaruka muri Tanzania byihuse.

Wande yavuze ko Diamond yangirije inzu ye, mu cyumba cyarimo studio itunganya indirimbo ndetse ngo bimukiye mu muturirwa wa Benzi beach mansion badasanye inzu ye yangiritse cyane ariyo mpamvu yagiye kubarega.Urubanza rwashyizwe kuri uyu wa Gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa