skol
fortebet

Diego Maradona wakoze amateka muri ruhago yahitanwe n’umutima

Yanditswe: Wednesday 25, Nov 2020

Sponsored Ad

Umunyabigwi Diego Armando Maradona wakoze amateka adasanzwe mu mupira w’amaguru yahitanwe n’indwara y’umutima nyuma y’iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka 60 ndetse anabazwe mu bwonko.

Sponsored Ad

Uyu wahoze ari rutahizamu wo hagati wa Argentine akanaba umutoza wayo yabazwe ubwonko kandi bigenda neza mu ntangiriro z’uku kwezi, kubera ipfuno ry’amaraso ryari mu bwonko.

Maradona yari umwe mu bakinyi bakomeye isi yagize, akaba yari kapiteni wa Argentine itwara igikombe cyo mu 1986, cyabereye muri Mexico aho yakoze amateka yo gusezerera Ubwongereza muri ½ cy’iri rushanwa abatsinze ibitego 2 bitazibagirana birimo n’icyo yatsindishije ukuboko.

Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentine rigira riti "tubabajwe cyane n’urupfu rwa kabuhariwe wacu", rikomeza riti i: "Uzahora mu mitima yacu."

Maradona yakiniye Barcelona na Napoli nk’uwabigize umwuga, atwara igikombe cya Serie A mu Butariyani Napoli iheruka ndetse yamugize umunyabigwi wayo.

Yatsinze ibitego 34 mu mikino 91 yakiniye Argentine, ayiserukira mi bikombe by’isi bine.

Maradona yagejeje igihugu cye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyo mu Butaliyani mu 1990, batsindwa n’Ubudage bw’Uburengerazuba,mbere y’uko yongera kuba kapiteni mu gikombe cy’isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1994, ariko aza kwirukanwa kubera gufata imiti yongera ingufu.

Mu gihe cyo gusoza gukina kwe, Maradona yagowe n’ikiyobyabwenge cya cocaine cyatumye anahagarikwa gukina amezi 15 nyuma yo kugisanganwa mu maraso mu 1991.

Maradona yasezeye ku mupira w’amaguru mu 1997, yujuje imyaka 37 y’amavuko, mu mwaka wa kabiri akinira ikipe ikomeye yo muri Argentine, Boca Juniors.

Nyuma yo gutoza igihe gito amakipe abiri muri Argentine ubwo yari agikina, Maradona yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu mu 2008, ava muri ako kazi nyuma y’gikombe cy’isi cyo mu 2010ubwo ikipe ye yatsindwaga n’Ubudage muri kimwe cya kane cy’irushanwa ibitego 4-0.

Nyuma yaje gutoza amakipe yo muri United Arab Emirates na Mexique, anatoza Gimnasia y Esgrima, ikipe ikomeye cyane muri Argentine, yanatozaga ubu.

Perezida wa Argentina yashyizeho iminsi 3 y’icyunamo mu gihugu hose mu rwego rwo kunamira Maradona.




Maradona yakoze amateka mu mupira w’amaguru atazibagirana ku isi

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa