skol
fortebet

Diego Simeone yatangaje impamvu akunda Cristiano kurusha Messi bakomoka mu gihugu kimwe

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Atletico Madrid,Diego Pablo Simeone yatangaje ko yakwifuza gutunga mu ikipe ye Cristiano Ronaldo kurusha Messi kuko atsunda n’igihe bigoye mu gihe Lionel Messi we ari umunyabwenge ndetse akinisha ubuhanga cyane.

Sponsored Ad

Umutoza Simeone yateje urujijo mu gikombe cy’isi ubwo yashyiraga kuri WhatsApp ubutumwa buvuga ko akunda Cristiano Ronaldo kurusha Messi kubera ko uyu munya Portugal atsinda ibitego n’igihe byananiranye.

Yagize ati “Icyo nabonye n’uko Cristiano Ronaldo atsinda ibitego n’igihe uburyo bwo kubona ibitego byanze.Ronaldo niwe nahitamo kuko yishakira ibisubizo.

Mu ikipe ishaka gukina umupira,Messi niwe mwiza cyane.Aba bakinnyi batandukanye bitewe n’uko ikipe ikina.Cristiano Ronaldo yahindura umukino mu buryo bwinshi butandukanye.Ntabwo akenera ko ikipe isatira inshuro 10 ngo atsinde.Yadutsinze ibitego 2 by’umutwe ahita adusezerera.”

Simeone yavuze ko itandukaniro rya Messi na Ronaldo ari ishyaka bagira mu kibuga kuko Messi mu ikipe iri gukina neza umupira aba ari umuhanga cyane mu gihe Cristiano Ronaldo we atsinda n’igihe ikipe ye bari kuyotsa igitutu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa