skol
fortebet

Diego Simeone yatangaje impamvu Real Madrid bari kuyiha penaliti nyinshi muri iyi minsi

Yanditswe: Wednesday 08, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Atletico Madrid witwa Diego Simeone yavuze ko ikipe ya Real Madrid iri guhabwa penaliti nyinshi muri iyi minsi ari uko isigaye isatira cyane mu mikino yose iri gukina.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa FC Barcelona aherutse gutangaza ko VAR isigaye iri ku ruhande rwa Real Madrid cyane ndetse isigaye iyishakira penaliti zitari zo kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona.

Diego Simeone yavuze ko abavuga ko Real Madrid yibirwa na VAR babeshya kuko ngo uyu mukeba asigaye akina neza cyane.

Yagize ati “VAR yerekana buri kimwe mbere y’uko twe tugira icyo tubona.Abasifuzi n’abantu nabo bashobora gukora amakosa.N’ukuri,iyo baguha penaliti nyinshi nuko uba ugera cyane mu rubuga rw’amahina.Nabo basatiriye cyane nka Real Madrid izo penaliti bazibona.Iyo umukino uri kwihuta cyane biba bigoye kubona ibyabaye ariko undi musifuzi uri kuri TV arabibona neza n’abantu bari mu ngo zabo.

Hari abantu bakunda gufata umwanzuro w’icyo VAR aricyo.Ishobora kugufasha cyangwa kukubabaza ariko twese twemeranya nayo iyo habaye kurarira cyangwa penaliti.”

Penaliti Ramos yatsinze ku mukino wa Athletic Bilbao yari iya 09 muri iyi La Liga,ikaba irusha 03 FC Barcelona. Bilbao na Mallorca nizo zimaze guhabwa penaliti nyinshi 10.

Perezida w’ikipe ya FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu,yatangaje ko VAR isigaye iri ku ruhande rwa Real Madrid cyane ndetse irimo kuyifasha kwegukana igikombe.

Uyu mugabo yabitangaje nyuma y’aho ikipe ye inyagiye Villarreal ibitego 4-1 ariko ikaba irushwana amanota 4 na Real Madrid hasigaye imikino 4 ngo La Liga 2019/2020 irangire.

Yagize ati “Narebye umukino wabo kuri San Mames kugeza igice cya kabiri kirangiye.Nararakaye cyane kubera ko dufite shampiyona ikomeye ku isi ariko VAR nyuma ya Coronavirus ikaba itarakoresheje ukuri.Yagiye ihindura ibikwiye kuva mu mukino kandi igafasha ikipe imwe.”

Barcelona nyuma yo kuva muri Guma mu rugo yanganyije na Sevilla,Celta Vigo na Atletico Madrid mu gihe Real Madrid yatsinze imikino yayo yose 7 biyifasha gufata umwanya wa mbere aho kugeza ubu irusha mukeba amanota 4.

Real Madrid isigaje imikino 4 irimo kwakira Deportivo Alaves gusura Granada,kwakira Villarreal.Izasoza isura ikipe ya Leganes.

Barcelona isigaje guhura na Espanyol mu rugo,gusura Real Valladolid,kwakira Osasuna.Izasoza shampiyona isura Deportivo Alaves.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa