skol
fortebet

Djabel wavuye mu ikipe ya Rayon Sports akerekeza muri APR FC yasabiwe guhagarikwa

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bwa Centre y’umupira w’amaguru ‘Gatsibo Academic Sport Center’ yazamuye rutahizamu Djabel Manishimwe, bwandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda busaba ko Djabel atakwemererwa gukina APR FC mu mwaka w’imikino turi mu nzira zo gutangira.

Sponsored Ad

Djabel Manishimwe w’imyaka 21 y’amavuko, yasinyiye ikipe ya APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Rayon Sports, ariko bigizwemo uruhare n’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.

Cyakora cyo n’ubwo uyu musore amaze igihe kirekire akina muri shampiyona y’u Rwanda, ngo hari ibyo Centre y’umupira w’amaguru yamureze imaze imyaka itanu isaba ariko itarahabwa magingo aya.

Gatsibo Academic Sport Center ivuga ko imaze hafi imyaka itanu yaratanze ikirego muri FERWAFA, irega Rayon Sports ko yayitwariye umukinnyi mu buryo budakurikije amategeko, ariko kugeza ubu iki kibazo kikaba kitarakemuka.

Mu baruwa ubuyobozi bw’iyi Centre bwandikiye Ferwafa, busaba ko Manishimwe Djabel atahabwa ibyangombwa byo gukina mu gihe ikibazo cyayo kitarakemurwa.

Tariki ya 19 Mutarama 2017, FERWAFA yakiriye ibaruwa y’iyi Centre y’i Gatsibo, yavugaga ko yandikiye Rayon Sports tariki ya 2 Gicurasi 2015 ku kibazo cya Manishimwe Djabel ikanga kuyisubiza. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryayisubije tariki ya 1 Kamena 2017, risaba Rayon Sports kuvugana n’iyi Centre, nyamara nta kigeze gikorwa.

Ubuyobozi bw’iyi Centre buvuga ko nyuma yo kwandikira Ferwafa amabaruwa atatu busaba ko bwakemurirwa ikibazo, byarangiye bahujwe na Gacinya Chance Denis wayoboraga Rayon Sports, abumvisha ko Manishimwe Djabel yazamukiye muri Academy ya Rayon Sports iri i Nyanza.

Djabel Manishimwe we yemera ko yazamukiye muri Centre y’i Gatsibo azamuwe na n’umutoza Ntirenganya Jean de Dieu mbere y’uko ajya muri SEC yavuyemo ajya mu Isonga FC yari mu cyiciro cya kabiri.

Mu ngingo ya kabiri y’amasezerano yabaye hagati y’umubyeyi wa Manishimwe Djabel na Gatsibo Academic Sport Centre mu 2007, harimo ko mu gihe Manishimwe yari kuyivamo aguzwe, iyi centre yari guhabwa 70% naho umubyeyi akabona 30%.

Ingingo ya gatatu ivuga ko mu gihe Manishimwe Djabel yari kuba ashaka kujya mu yindi centre, yagombaga gusaba uruhusa, rugatangwa na Gatsibo Academic Sport Center.

Ku ruhande rwa APR FC, Umunyamabanga wayo , Lt. Col. Sekaramba Sylvestre yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko asanga ntaho bahuriye n’iki kibazo ku buryo umukinnyi wabo yabuzwa gukina.

Ferwafa yandikiwe yemera ko yakiriye ibaruwa ya Centre y’i Gatsibo, bityo ikaba igiye kuyishyikiriza akanama kabishinzwe kakabikurikirana.

Ubuyobozi bwa Gatsibo Academic Sports Center buvuga ko mu gihe FERWAFA yaba idakemuye iki kibazo bwiteguye kwitabaza inzego zo hejuru zirimo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa