skol
fortebet

Eden Hazard yamaze amatsiko abibaza ahazaza he mu ikipe ya Chelsea

Yanditswe: Monday 13, May 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Chelsea FC,Eden Hazard yatangaje ko mu minsi ishize yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ye ko yifuza kujya mu ikipe ya Real Madrid,agakorana na kabuhariwe Zinedine Zidane umukunda cyane.

Sponsored Ad

Nyuma yo gukina iminota 20 gusa mu mukino Chelsea FC yanganyijemo na Leicester 0-0 ku munsi w’ejo,Eden Hazard yabwiye abanyamakuru ko yamaze kugeza icyifuzo ku buyobozi bwe ndetse ategereje nkuko n’abafana bategereje.

Yagize ati “Namaze gufata umwanzuro ariko ntabwo bikiri mu bubasha bwanjye.Nabibwiye ubuyobozi mu byumweru bishize.Nashatse ko bisobanuka hakiri kare ariko ndacyategereje nkuko n’abafana bategereje.”

Ikipe ya Chelsea ntiyifuza kurekura kabuhariwe Hazard usigaje umwaka umwe ku masezerano ye,ariko uyu Mubiligi w’umuhanga cyane arifuza kwigendera nyuma y’umukino wa nyuma wa UEFA Europa League bazakina na Arsenal I Baku.

Hazard umaze imyaka 7 muri Chelsea,arifuza ko yamurekura akagenda ariko kubera ko iyi kipe yamaze gufatirwa ibihano,ubuyobozi burashaka ko yabakinira umwaka utaha ndetse bari gushyira amananiza ku ikipe ya Real Madrid.

Abakunzi ba Chelsea bagaragarije Hazard ko bakimukeneye ku munsi w’ejo,ubwo bitwazaga ibyapa byanditseho ko amaraso ye ari ubururu akwiriye kuguma mu ikipe.



Abafana ba Chelsea barifuza ko Hazard yayigumamo ariko we ategereje kwerekeza muri Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa