skol
fortebet

Eden Hazard yatangaje umukinnyi yemera ko amurusha impano yo gukina umupira w’amaguru muri Premier League

Yanditswe: Friday 22, Mar 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Chelsea,Eden Hazard ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ufite ubuhanga bwo gucenga muri Premier League kurusha abandi bose,yatangaje ko umukinnyi umwe umurusha ubuhanga bwo guconga ruhago muri Premier League ari Mohamed Salah ukinira Liverpool.

Sponsored Ad

Uyu Mubiligi ufite ubuhanga budasanzwe,yabwiye abanyamakuru ko atari ku rwego rwiza nka Mohamed Salah bahoze bakinana muri Chelsea akaza kwigendera kubera kubura umwanya uhagije wo gukina.

Mu kiganiro Hazard yagiranye n’ikinyamakuru NBC Sports yavuze abakinnyi benshi akunda uko bakina ruhago ariko avuga ko muri Premier League abona Mohamed Salah ariwe kizigenza.

Yagize ati “Nkunda Luka Modric.Ni umukinnyi wo hagati kundusha ariko nanone nkunda Cristiano Ronaldo na Messi.Mohamed Salah ni inshuti yanjye kandi abyo ari gukora ntibisanzwe.Nkunda kureba uko akina nkumva nifuje kugera ku rwego nk’urwe.”

Mohamed Salah wagarutse muri Premier League mu mwaka wa 2017,yakoze agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino umwe wa Premier League ubwo yarangizaga afite 32 ubushize ndetse kuri ubu arahabwa amahirwe yo kongera kuyobora ba rutahizamu muri Premier League.


Hazard yavuze ko Mohamed Salah amurusha ubuhanga mu guconga ruhago mu bakinnyi bakina muri Premier League

Ibitekerezo

  • Ubwo nuko Hazard wenda amufana ark njye ndabona arukumutera igipindi kuko Hazard ari hejuru ya Mo salah uyu mubiligi ararenze pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa