skol
fortebet

Emery Bayisenge yahawe inshingano zitoroshye mu ikipe yo muri Bangladesh

Yanditswe: Monday 14, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Emery Bayisenge ukinira Saif Sporting Club yo muri Bangladesh, yahawe inshingano zo kuba kapiteni wa kabiri w’iyi kipe.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’igihe kitageze ku mwaka ayigezemo, dore ko yasinye amasezerano yo kuyikinira muri Mutarama uyu mwaka akubutse muri USM Alger yo muri Algeria atigeze akinira umukino n’umwe.

Emery yageze muri Saif Sporting Club arambagijwe n’Umunya-Ireland Jonathan MCKinstry wigeze ku mutoza mu kipe y’igihugu Amavubi kuri ubu utoza imisambi ya Uganda.

Umutoza Jonathan MCKinstry yasimbujwe Umwongereza Stewart Hall wigeze gutoza Azam FC yo muri Tanzania na AFC Leopards yo muri Kenya, ari na we wahaye Bayisenge inshingano zo kuba kapiteni wa kabiri muri Saif Sporting Club.

Yungirije umukinnyi witwa Jamal Bhuyan ukina hagati mu kibuga.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’ikinyamakuru Fun Club, yavuze ko yishimiye inshingano yahawe.

Ati” Ni inshingano nakiriye neza cyane. Nigeze kuba kapiteni mu makipe atandukanye nakiniye mbere, ntabwo navuga ko ari ibintu bizangora. Dusanzwe dufite kapiteni mwiza Jamal, ari nawe kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Bangladesh, abandi bakinny n’abatoza bahisemo ko nzamwungiriza.”

Emery Bayisenge aracyafite amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Saif Sporting Club yasinyiye imyaka itatu muri Mutarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa