skol
fortebet

Eric Nshimiyimana yasabye abanyamakuru kujya banenga abakinnyi bitwaye nabi uhereye kuri Bakame

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana,yasabye abanyamakuru bo mu Rwanda kureka kunenga abatoza gusa ahubwo bakwiriye kujya banenga n’abakinnyi batitwara neza mu kibuga barimo n’umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame ukomeje kwitwara nabi.

Sponsored Ad

Umunyezamu Bakame yakoze ikosa ryo gusohoka nabi bituma ikipe ya Bugesera FC itsinda igitego cya kabiri cya Tchabalala ariyo mpamvu umutoza Eric Nshimiyimana yasabye abanyamakuru kureka kuzajya banenga cyane abatoza gusa ahubwo n’abakinnyi batitwara neza barimo na Bakame.

Ubwo Nshimiyimana yabazwa ku myitwarire mibi ya Bakame yagize ati “Makoze akazi kanyu neza mwadufasha.Mwadufasha kuko ibintu byose mubishinja umutoza,ariko sinateye penaliti, sinari mu izamu.

Iyo turangije umukino buri mukinnyi ahita yikuraho inshingano ze.Amakosa yakoze njyewe ndayamubwira ariko iyo yumvise cya gitutu cyo hanze ku makossa yakoze biramufasha.Mu gutsindwa mujye mushyiramo n’abakinnyi ,simvuze Bakame gusa nimubikora muzaba mudufashije cyane.”

Nshimiyimana yavuze ko iyo abanyamakuru bamutunga intoki bimuha imbaraga zo gukora cyane kugira ngo ikipe ive mu bihe bibi ariko yifuza ko n’abakinnyi bajya babanenga igihe bitwaye nabi kuko ngo byatuma bikosora.

Kuva shampiyona yatangira umunyezamu Bakame yagiye akora amakosa rimwe na rimwe bigatuma ikipe ya AS Kigali ititwara neza ariyo mpamvu nyuma yo kunganya na Bugesera ibitego 2-2,yujuje umukino wa 3 wa shampiyona wa 3 itarabona amanota 3 kandi yaraguze abakinnyi benshi bakomeye.


Umutoza Nshimiyimana yasabye abanyamakuru kuzajya banenga abakinnyi bitwaye nabi ahereye kuri Bakame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa