skol
fortebet

Espoir FC nayo yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika guhemba abakinnyi n’abakozi bayo

Yanditswe: Thursday 16, Apr 2020

Sponsored Ad

Amakipe atandukanye mu Rwanda akomeje gahunda yo guhagarika by’agateganyo amasezerano yari afitanye n’abakozi bayo kubera ko shampiyona yahagaritswe kubera Coronavirus.

Sponsored Ad

Nyuma ya Musanze FC yabikoze mu minsi ishize,ikipe ya Espoir FC nayo yamenyesheje abakinnyi n’abandi bakozi bayo ko ibaye ihagaritse amasezerano yabo kugeza ubwo imikino izaba isubukuwe.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida w’iyi Kipe Kamuzinzi Godefroid,yamenyesheje abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe bahembwa ari uko hari shampiyona ko yabaye ihagaritse by’agateganyo amasezerano yabo.

Yagize iti “Nshingiye ko umushahara ari ingurane y’akazi kakozwe kandi ibi bihe akaba nta kazi gahari kajyanye no gukorera ikipe ya Espoir FC……Nkwandikiye nkumenyesha ko guhera uyu munsi tariki ya 15 Mata 2020,amasezerano wagiranye na Espoir FC abaye ahagaritswe by’agateganyo kugeza igihe ibikorwa bijyanye nayo bizongera gusubukurwa.”

Kuwa 9 Mata 2020 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC nabwo bwandikiye abakinnyi n’abakozi bayo ko imishahara yabo izaba ihagaze kugeza igihe Shampiyona izasubukurirwa.

Umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yatangaje ko icyemezo bafashe cyari ngombwa aho kugira ngo bakomeze kujyamo amadeni abakinnyi kandi batari kubona inkunga y’Akarere ari naho bakuraga imishahara bahembaga.

Placide yakomeje avuga ko abakinnyi ba Musanze FC bari bahawe umushahara w’ukwezi kwa Werurwe. Ukwezi kwa Mata ngo niko iki cyemezo kizatangiriraho.

Ikibazo cy’imishahara gikomeje kuba agatereranzamba mu makipe ya hano mu Rwanda kuko muri Mukura Victory Sports amakuru avuga ko abakinnyi baheruka guhembwa mu Ukwakira 2019 ndetse kugeza ubu amezi agiye kuba atandatu batabona imishahara yabo.

Ikipe ya Rayon Sports yo imaze amezi atatu idahemba ndetse bamwe mu bakinnyi bagaragaje ko batabyishimiye, bava ku rubuga rwa WhatsApp rubahuza.

Abajijwe icyo bateganya gukora mu guhangana n’ihungabana ry’ubukungu rishobora guterwa n’icyorezo cya Coronavirus, Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, yabwiye Radio Rwanda ko uretse ibitekerezo byihariye by’ikipe, yiteze ko Leta ishobora kugira ubufasha itanga mu gihe na FIFA hari ubwo ishobora kugenera amakipe.

Ati “Icya mbere ni uko iyo habaye ikibazo nk’iki, ni ngombwa ko Leta ifasha abaturage bayo kuva muri icyo kibazo mu buryo bumwe no mu bundi. Hari n’abafatanyabikorwa baba bahari nka FIFA yemeye […] ko amafaranga itunze ari ay’umupira w’amaguru bityo bakaba biteguye kuyafashisha amafederasiyo nayo agafasha amakipe kugira ngo muri ibi bihe hatazabaho gusenyuka cyangwa ibindi bibazo.”

“No ku ruhande rwacu nka Rayon Sports, ni ngombwa ko dutangira kugira icyo dutekerezaho, haba gutekereza ahazava amikoro muri iki gihe cya COVID-19 na nyuma yacyo. Icyo twabwiye abakinnyi ni uko muri iki gihe dukomeza gushaka uburyo babaho, tubashakira ubushobozi nubwo bwaba ari buke.”

Kuva tariki ya 21 Werurwe 2020, hafashwe ingamba zo kuguma mu rugo mu Rwanda, Rayon Sports imaze gutanga ibyiciro by’inkunga zihabwa abakinnyi, buri umwe agahabwa ibihumbi 50 Frw.


Ibaruwa Espoir FC yageneye abakozi bayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa