Kigali

Etincelles FC na Gasogi United zikomeje kugaragaza ubudasa mu ntangiriro ya shampiyona

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 October 2019 Yasuwe: 4834

Ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu na Rutahizamu wayo Mutebi Rachid bakomeje intangiriro nziza za shampiyona kuko batsinze umukino wabo wa kabiri wa shampiyona bahuyemo na Heroes mu gihe Gsogi United yatsinze Marines FC.



Kuri uyu wa Gatatu Shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere yakomeje, aho ikipe ya Etincelles FC yatsinze umukino wayo wa kabiri wa shampiyona ibitego 3-0 ihita iyobora shampiyona by’agateganyo n’amanota 6 kuri 6.

Etincelles FC yatsinze Heroes igaragaza ko izaba intsina ngufi buri wese azacaho ikoma ibitego 3-0,byatsinzwe na Rutahizamu Mutebi Rachid watsinze ibitego 2 byiyongera ku bindi2 yari yatsinze mu mukino wa mbere wa shampiyona batsinze Kiyovu Sports ndetse na Gikamba Ismael yashyizemo ikindi.

Gasogi United nayo ikomeje gutungurana,kuko nyuma yo guhagama Rayon Sports bakanganya 0-0,yakiriye Marines FC I Nyamirambo mu mukino utitabiriwe na benshi,iyitsinda igitego 1-0 cya Ndekwe Felix.

Police FC na Mukura VS ziri mu zikomeye ntizitwaye neza kuri uyu wa Gatatu, kuko zanganyije 0-0 n’amakipe zahuye nayo ariyo Musanze na Sunrise FC.Umutoza Olivier Ovambe wa Mukura VS yahawe ikarita itukura kubera imyitwarire mibi.

Etincelles FC niyo iyoboye shampiyona by’agateganyo n’amanota 6 aho ikurikiwe na Rayon Sports,APR FC,Police FC,Gasogi United zose zinganya amanota 4 mu gihe Heroes ariyo kipe ifite 0 ku mwanya wa nyuma.

Uko Imikino y’Umunsi wa Kabiri yagenze:

Gasogi United 1-0 Marines FC

Gicumbi FC 0-1 AS Muhanga [ JC Harelimana]

Musanze FC 0-0 Police FC

Heroes 0-3 Etincelles FC

Kiyovu Sports 1-0 Espoir FC [Hamidou]

Sunrise 0-0 Mukura VS

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Gashishi

    ariko ngo match ya Gasogi na marine yabereye mumuhezo ngo abantu bategereje kumva akayabo KNC yasaruyemo. ikipe zose si rayon hari izigusha banyiramakipe mubihombo bikomeye cyane.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Carlo Ancelotti yirukanwe ku kazi nyuma y’amasaha make afashije Napoli...

Umutoza w’umunyabigwi I Burayi,Carlo Ancelotti yirukanwe ku kazi nyuma...
11 December 2019 Yasuwe: 171 0

UCL: Liverpool yasimbutse umutego ukomeye yari yatezwe mu gihe Inter Milan...

Ikipe ya Inter Milan na Ajax zahabwaga amahirwe yo kugera muri 1/16 cya...
11 December 2019 Yasuwe: 291 0

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugwa cyane kubera ibyo yakoreye...

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo,Cristiano Jr,yongeye kugaruka mu binyamakuru...
10 December 2019 Yasuwe: 4005 0

Biravugwa:Rutanga Eric mu nzira zo gutandukana n’ikipe ya Rayon...

Rutanga Eric ukina yugarira aca ku mpande akaba na kapiteni wa Rayon Sports...
10 December 2019 Yasuwe: 3970 0

Karim Benzema ari mu mazi abira nyuma y’uko urukiko rutesheje agaciro...

Rutahizamu wa Real Madrid akaba n’umufaransa, Karim Mostafa Benzema,...
10 December 2019 Yasuwe: 1463 0

Wozniacki ukundwa na benshi muri Tennis yasembuye abagabo kubera amafoto...

Umugore witwa Caroline Wozniacki wigeze kuba nimero ya mbere muri...
10 December 2019 Yasuwe: 2719 0