skol
fortebet

Etincelles FC yakubye agahimbazamusyi k’abakinnyi kugira ngo bazahagame Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC bwatangaje ko bwakubye kabiri agahimbazamusyi k’abakinnyi kugira ngo bazahagame Rayon Sports kuri uyu wa 3 amanota 3 asigare mu karere ka Rubavu.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 04 Werurwe 2020 nibwo Etincelles FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona uzabera kuri Stade Umuganda, saa cyenda (15:00).

Umunyamabanga mukuru wa Etincelles, Kabanda Innocent, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko imbaraga bakoresheje kuri APR FC, bazikubye kabiri ku mukino bazahuramo na Rayon Sports kugira ngo bazayikureho amanota atatu.

Ati “Ubushize twari twahize gutsinda ikipe ya APR FC ariko iraducika turanganya. Ubu imbaraga twari twakoresheje twazikubye kabiri Rayon Sports ntituva mu nzara. Yananiwe kudutsindira i Kigali hano iwacu siho yabishoborera.

Abakinnyi barimo gukora imyitozo stade ifunze, mukanya barajya mu mwiherero. Nta tumanaho na rimwe bafite kandi twanabageneye agahimbazamusyi gafatika ntatangaza, nabo ubwabo bahize gutsinda Rayon Sports bakira umutoza wabo mushya bishimiye cyane.”

Rayon Sports irahaguruka uyu munsi yerekeza I Musanze aho iza kurara ikazerekeza I Rubavu mu gitondo.

Etincelles FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 22 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 41 mu mikino itatu imaze gukinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa