skol
fortebet

FC Barcelona irashaka kugurisha abakinnyi bayo bose igasigarana 4

Yanditswe: Sunday 16, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kunyagirwa na Bayern Munich ibitego 8-2,ikipe ya FC Barcelona irashaka kwirukana abakinnyi bayo bo mu ikipe ya mbere benshi uretse abakinnyi 4 batanga icyizere.

Sponsored Ad

Perezida Josep Maria Bartomeu ngo afite gahunda yo gukubura abakinnyi bose bo mu ikipe ya mbere agasigarana 4 gusa bo kubakiraho nyuma y’aho iyi kipe ye inyagiwe ibitego 8-2.

N’uwa mbere mu myaka 80 ishize ikipe ya Barcelona itsinzwe ibitego 8 ariyo mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe bwiyemeje kugira icyo bukora kugira ngo bwubake ikipe nshya izongera guhatana ku rwego rwo hejuru.

Abakunzi ba FC Barcelona barasaba Bartomeu kwegura vuba na bwangu kubera iki cyasha ikipe yasizwe ku butegetsi bwe bwaranzwe no kugura abakinnyi amafaranga menshi ariko bagapfa ubusa.

Mbere na mbere,FC Barcelona igiye kwirukana umutoza wayo Quique Setien imusimbuze undi ufite ubushobozi aho bivugwa ko ashobora kuba Mauricio Pochettino uhanganye n’abandi barimo Max Allegri na Ronald Koeman.

Amakuru aravuga ko abakinnyi bose bakuze mu ikipe ya mbere bazirukanwa uretse Marc-Andre ter Stegen, Clement Lenglet, Frankie De Jong na Lionel Messi.

Ku ikubitiro,abarimo Samuel Umtiti, Ivan Rakitic, Rafinha na Arturo Vidal bashyizwe ku isoko ngo ubifuza wese abatware.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 8-2,Pique yagize ati “N’umukino mubi cyane twagize wadusigiye igikomere.Twagonze urutare.Twasebejwe cyane,ntabwo wahatana uri ku rwego rwo hasi nk’urwo twariho.Ibi biragoye kubyakira.

"Ntabwo ari ubwa mbere, ubwa kabiri, cyangwa ubwa gatatu. Ntabwo turi mu nzira nziza."

Abatoza n’abakinyi baragenda hakaza abandi, ariko mvugishije ukuri haciye igihe kirekire tudafite ingufu zishobora guhangana n’andi makipe akomeye ku mugabane w’Ubulayi.

Nibaza ko twese hamwe tugomba kwicara tukaganira hagati yacu icyakorwa ku neza y’ikipe. Ibyatubayeho ntibishobora kwihanganirwa.

"Biragoye cyane kubyemera ariko nibaza ko bizadufasha kwiyumvisha icyakorwa, ku neza yacu twese.

Ikipe yacu ikeneye impinduka. Sindi kuvuga umutoza cyangwa abakinnyi gusa, ariko ikipe yose muri rusange ikwiriye guhinduka.

Dukeneye amaraso mashya kugira ngo ibintu bihinduke, kandi bibaye ngombwa, naba uwa mbere kuva mu ikipe".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa