skol
fortebet

FC Barcelona iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu bishobora kuyisiga iheruheru

Yanditswe: Monday 02, Nov 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona iri mu bibazo by’ubukungu byo ku rwego rwo hejuru yatewe no kuba ihemba umushahara uri hejuru abakinnyi bayo bayobowe na Lionel Messi ndetse ngo kugeza mu kwezi kwa mbere iramutse itagabanyije yazisanga konti zayo ziriho ubusa.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo muri Espagne biravuga ko iyi kipe y’ikigugu iri kugenda isubira hasi cyane iri mu bibazo by’ubukene ku buryo ngo itaganyije umushahara w’abakinnyi nibura agera kuri miliyoni 170 z’amapawundi yazisanga yakenye bikomeye.

FC Barcelona ngo yagiriwe inama yo gushakisha uko yakuri miliyoni 170 z’amapawundi ku mishahara y’abakinnyi kugeza mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha kugira ngo ibe yabasha kurokoka igihombo gikabije kiri kuyigenza.

Mu mpera z’icyumweru gishize,ikinyamakuru RAC1 cyavuze ko abahagarariye ikipe ya mbere ya FC Barcelona mu mategeko batangiye gusuzuma ibijyanye no kuba bagabanya umushahara w’abakinnyi kugira ngo iki gihombo kigabanuke.

Imyanzuro iteganyijwe gufatwa mu mpera z’iki cyumweru,kuwa 05 Ugushyingo 2020,kugira ngo ikipe ibone igisubizo kirambye ku bihombo bikomeye cyane yahuye nabyo.

FC Barcelona igomba kugabanya byanze bikunze umushahara w’abakinnyi kugira ngo ibone ingengo y’imari yuzuye y’uyu mwaka.

Amafaranga ikipe iheruka kwinjiza ni miliyoni 746 z’amapawundi aho bivugwa ko yahombye miliyoni 231 ariyo mpamvu abakinnyi basabwa gutamba ibitambo by’igihe kirekire.

Umushahara w’abakinnyi ba FC Barcelona wari 61 ku ijana y’ingengo y’imari yayo ingana na miliyoni 940 z’amapawundi ku mwaka mbere ya Coronavirus.

Kubera ko ikipe yinjije miliyoni 746 z’amapawundi,n’ukuvuga ko abakinnyi bari gutwara 80% y’aya mafaranga,ibintu bitatuma FC Barcelona ikomeza kubaho.
Abahembwa amafaranga menshi muri FC Barcelona:

Lionel Messi – ibihumbi 500,000 by’amapawundi ku cyumweru:

Antoine Griezmann - £294,000/ku cyumweru
Gerard Pique - £220,000/ku cyumweru
Philippe Coutinho - 180,000-/ku cyumweru
Jordi Alba - £170,000-/ku cyumweru
Sergio Busquets- £170,000-/ku cyumweru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa