skol
fortebet

FC Barcelona yashinje umusifuzi wayisifuriye ku mukino wa El Clasico kuba umufana ukomeye wa Real Madrid

Yanditswe: Monday 26, Oct 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne irimenyesha ko umusifuzi uherutse kubasifurira ku mukino wa El Clasico bagatsindwa ibitego 3-1 ari umufana w’akadasohoka wa Real Madrid.

Sponsored Ad

FC Barcelona yavuze ko uyu musifuzi yahaye penaliti Real Madrid idakwiriye kubera ko abagize umuryango we ari abafana bakomeye bayo ndetse ko na se yatangije itsinda rikomeye ry’abafana b’iyi kipe.

Uyu musifuzi witwa Juan Martinez Munuera amerewe nabi na buri wese ukunda FC Barcelona kubera penaliti yahaye Real Madrid ku munota wa 61 gusa yemejwe na VAR nyuma y’aho yari yayirengagije.

Ikinyamakuru SPORT nacyo cyateje impaka kubera inkuru cyakoze kivuga ko uyu musifuzi afite se umubyara ufana Real Madrid cyane.

Iki kinyamakuru cyavuze ko se wa Martinez Munuera witwa Juan Ramon, yashinze itsinda ry’abafana ba Real Madrid ryitwa Los Amigos de Benidorm afatanyije n’uwahoze ari perezida wa Valencia witwa Eduardo Zaplana.

Uyu Juan Ramon ngo ni umusifuzi wo mu cyiciro cya 03 muri Espagne ndetse ngo asifura yambaye umupira wa Real Madrid aho kwambara impuzankano z’abasifuzi zateganyijwe.

Igituma abakunzi ba FC Barcelona barakaye cyane nuko umukino baheruka gutsindwamo na Real Madrid 3-1,undi musifuzi wo ku ruhande witwa Miguel Martinez,nawe ari umuvandimwe w’umusifuzi Martinez Munuera.Bakaba bemeza ko uyu mukino wahawe umuryango w’abakunzi ba Real Madrid bakifatira ku gahanga FC Barcelona.

Penaliti Real Madrid yahawe,yaturutse kuri Clement Lenglet wakuruye bigaragara kapiteni wa Real Madrid umupira bigatuma atabasha gutera umupira wari uturutse kuri coup franc n’umutwe.

Iyi penaliti yababaje abantu benshi bo muri FC Barcelona guhera kuri kapiteni Messi kugeza no ku mutoza Ronald Koeman wavuze ko ibyemezo VAR iri gufata muri iyi minsi birwanya FC Barcelona.

Umusifuzi Juan Martinez amaze imyaka 11 mu kazi ko gusifura ariko yanabaye umupolisi mu gace kitwa Alicante.

Uwahoze ari umusifuzi muri Espagne witwa Iturralde Gonzalez,nawe yabwiye AS ko ikosa ryakorewe kuri Ramos ritari rikwiriye penaliti.

Ati “Nibyo habayeho gukurura umupira ariko ntibyatinze cyane.Kuri njye mbona Barcelona yararenganye.”

Icyakora uyu musifuzi yavuze ko Real Madrid hari penaliti yimwe mbere yakagombye kuba yaratanzwe.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo nacyo cyemeje ko VAR yarenganyije FC Barcelona aho cyakoze umutwe ugira uti “VAR Injustice” aho cyemeje ko VAR ifata ibyemezo biha amahirwe Real Madrid buri gihe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa