skol
fortebet

FC Barcelona yatangiye La Liga isindwa ku munota wa nyuma na rutahizamu w’umusaza

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2019

Sponsored Ad

Kuvunika kwa Suarez,gutsindwa ku munota wa nyuma no kubura mu kibuga kwa Lionel Messi nibyo byaranze umukino ufungura La Liga ikipe ya FC Barcelona yaraye itsinzwemo na Atletico Bilbao igitego 1-0.

Sponsored Ad

FC Barcelona yari yatangije mu kibuga abakinnyi bayo yaguze barimo Frenkie de Jong na Griezmann,yakubiswe igitego kibabaza ku munota wa 89 na muzehe w’imyaka 38 Aritz Aduriz wagaramye mu kirere ayitsinda igitego cy’amateka.

Urugendo rwa FC Barcelona ku kibuga San Mames ntirwabaye ruhire, kuko ku munota wa 37 Luis Suarez ukunze gufasha iyi kipe mu gutsinda ibitego yagize imvune yatumye ava mu kibuga asimburwa na Rafinha.

Atletico Bilbao yari ihagaze neza mu busatirizi ibifashijwemo na rutahizamu Inaki Williams uherutse kuyisinyira amasezerano y’imyaka 9,yakomeje guha akazi gakomeye FC Barcelona kugeza iyitsinze igitego ku munota ubanziriza uwa nyuma.

Umunyabigwi wa Bilbao Aritz Aduriz uri gukina umwaka we wa nyuma muri iyi kipe, yatsinze iki gitego agaramye mu kirere nyuma y’umunota umwe gusa yinjiye mu kibuga asimbuye Williams wari wananiwe.Uyu wari umupira wa mbere yari akozeho.

Lionel Messi ntiyakinnye uyu mukino kubera imvune yoroheje afite gusa yatangiye imyitozo ku giti cye ishobora kumufasha kugaruka vuba.

FC Barcelona yakubise igite cy’izamu inshuro 2 muri uyu mukino,yaherukaga gutsindwa umukino ufungura muri La Liga mu mwaka wa 2008 na Numancia igitego 1-0,ku mukino wa mbere wa Pep Guardiola nk’umutoza wayo.

FC Barcelona yamaze kwemera gutiza Coutinho muri Bayern Munich aho azamara umwaka umwe yakwitwara neza bakamugura.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa